Mu gihe mu gihugu cy’abaturanyi hagiye havugwa ibibazo by’umutekano muke by’umwihariko mu burasirazuba bwa Congo, abantu benshi badaturiye akarere ka Rubavu bagiye bitiranya umutekano wa Congo n’uw’aka karere bitewe nuko ari akarere gahana imbibi na Congo, ndetse umujyi wa Rubavu n’uwa Goma akaba ari imijyi wakwita impanga kubera uburyo bw’imihahiranire n’imigenderanire.
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwanda Tribune by’umwihariko abatuye mu mirenge yegereye umupaka wa Congo mu murenge wa Bugeshi bavuze ko nta mpungunge batewe n’ibibazo by’umutekano muke byakomeje kwibasira abaturanyi babo bikomotse ku ntambara inyeshyamba za M23 ihanganyemo n’ingabo za Congo FARDC.
Mu imurikagurisha ririmo kubera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, bamwe mu bamurika bafite impungenge z’uko hari ubwo badashobora kubona icyashara gitubutse kubera ko ahanini imigenderanire n’imihahiranire yagabanutse kubera ko ku mupaka muto uhuza Gisenyi na Goma urujya n’uruza rw’abantu rwabaganutse ndetse ku buryo bugaragara.
Ibi bigatuma bavuga ko bishobora kuzabateza igihombo kuko nubwo imurikagurisha ahnini aba ari ukumurika ibikorwa byawe no kubishakira amasoko ariko nanone baba bitezemo no kubona agafaranga gatubutse dore ko turi no mumpera z’umwaka aho abantu benshi baba bahaha iby’iminsi mikuru mu rwego rwo kwishimira ko bashoje umwaka bagatangira undi.
Muri iri murikagurisha ryateguwe n’intara y’uburengerazuba byari byitezweko rizitabirwa n’abamurika bagera kuri 300, ni mugihe kuri ubu icyumweru kirangiye abitabiriye iri murika gurisha kuri ubu basaga gato 170, ibintu ubuyobozi buvuga ko no kuba abanyekongo basa nabazitiwe kuza mu Rwanda ari kimwe mubyatumye ubwitabire bugabanuka ugereranije n’izindi zabaye mbere.
Nkurunziza Ernest ni umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’uburengerazuba ari nabo bagize uruhare mu gutegura iri murikagurisha yavuze ko n’aho abanyekongo bataboneka ariko nk’abanyarwanda ubwabo baza bagahaha kuko ntakibazo gihari abantu bakareka kwitiranya umutekano wo muri Congo n’uwa Rubavu baturanye kuko ntakibazo gihari abantu batekanye kandi bigenda neza.
Ygize ati: Turabizi twakoze ibishoboka byose kugirango iri murikagurisharimenyekane, ariko kubera ko abantu badaturiye hano baba bitiranya umutekano wa hano hakurya muri Congo n’uwa Rubavu byagiye bigaragara ko batitabira kugera muri aka karere kubera gutinya ko ntamutekano usesuye aka karere gafite. Nyamara dutegura iri murikagurisha kwari ukugirango twereke abanyarwanda ko ntakibazo gihari, ko akarere ka Rubavu ari akarere kagendwa kandi gatuwe.
Nkurunziza Ernest akomeza ahamagarira n’abandi bashaka kumurika ibikorwa byabo ndetse n’abashaka guhaha iby’iminsi mikuru ko bakwihutira kuza bakihahira kuko hakiri icyumweru kirenga, iri murikagurisha rigikomeje biyo abantu ntibacikanwe no guhaha iby’iminsi mikuru.
Yasabye kandi abamurika kudacika intege kuko icyumweru kigihari cyo kumurika, kandi ko iminsi mikuru nigera abakiriya bazaboneka na cyane ko n’abanyeshuri bazaba baratashye, dore ko nabo bazwiho kuryoshya ibirori ndetse no kwitabira ibikorwa nk’ibi bihuza abantu batandukanye, ndetse akaba ari n’umwanya ababyeyi bagaragariza urukundo abana babo mu rwego rwo kubahemba ko batsinze neza amasomo.
Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert nawe ubwo yafunguraga iri murikagurisha ku rwego rw’intara ku mugaragaro yavuze ko nubwo imipaka itakiri nyabagendwa cyane nka mbere ariko bitaca intege abanyarwanda kuko nabo ubwabo bahahirana kandi ibintu bikarushako kugenda neza.
Iri murikagurisha ryatangiye tariki 14 rikazasoza tariki 29 Ukuboza uyu mwaka. Ni imurikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 171 baturutse hirya no hino mu ntara z’inyuranye z’igihugu ndetse no hanze yacyo aho mu bamurika harimo n’abanyamaganga baturutse muri Ghana, Egypt, Zambia, Uganda na Tanzaniya.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com