Abaturage bo mu mirenge ya Rugerero na Nyundo mu karere ka Rubavu bagizweho ingaruka n’ibiza batewe impungenge no kuba batazi aho bagiye kwimurirwa nyuma y’uko haje abayobozi bafite amarangi bagenda bandika ku nzu zabo bagashyiraho igikubo, bavuga ko gisobanura “Towa”
Baganira na Rwandatribune.com, aba baturage batangaje ko abo bayobozi baje kwandika ku nzu zabo bababwira ko bagiye kubimura bababaza aho bagiye kubimurira bakababwira ko nabo batahazi.
Abaturage baganiriye na Rwandatribune.com batashatse ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara barimo umuturage ukomoka mu mudugudu wa Myira mu kagari ka Kabirizi yavuze ko ntabisobanuro byinshi bahawe.
Ati: ‘twabonye abantu baza barimo Dasso n‘umukozi wa karere tubabajije batubwirako nabo ntabyo bazi kuko batumwe”.
Undi mubyeyi utuye mu mudugudu wa Gihira mu kagari ka Gisa mu murenge wa Rugerero yatubwiye ko ntakintu ba babwiye ngo babonye abantu baza bandika ‘TOWA’ kumazu yabo, abaturage bakomeje bavugako bari murujijo batazi iyo bazerekera.
Umuyobozi w’akarere w’agateganyo we yabwiye Rwandatribun.com ko ibibazo bose bazabisobanura mu cyumweru gitaha.
Jessica Mukarutesi