Tariki ya 6 Nzeri 2020 mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Nyamyumba Akagari ka Rubona Umudugudu wa Kabuyekera abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro batwika inzu y’umuturage witwa Mujayambere Vedaste irashya irakongoka none ubu bigabije ubutaka bwe.
Mujyambere Vedaste yabwiye ikinyamakuru Rwandatribune ko inzu ye yatwitswe n’abantu bafitanye amakimbirane akomoka kusambu yaguze nabo bityo ko bayitwitse bagambiriye ngo impapuro afite zubutaka zihire munzu kugira ngo babone uko bamunyaga isambu yaguze nabo.
Ati”uwitwa Nyirangamirabanzi Esther niwe muntu wakoresheje abantu ngo baze gutwika inzu yajye abayitwitse harimo, Nyamusi,Uzabakiriho Jean Bosco, Muvunyi Romeli,Munyagisenyi na Claude mwene Jean marie none nkaba nsaba ko nakorerwa ubuvugizi nkarenganurwa ndetse nkanasaba ko ubutabera bwashira ukuri ahabona abatwitse inzu yajye bakabiryozwa.
Majyambere Vedaste yakomeje agira ati” Isambu naguze bakomeje kuyihinga kandi atari iyabo , cyane ko iyi sambu guhera muri 2017 nayihingaga bizwi ko ari iyajye ariko ubu barayigabije barikuyihinga kandi atari iyabo. Iyo sambu iri mu Kagari ka Kiraga mu mudugudu wa Kigufi mu Murenge wa Nyamyumba.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Murenzi Augustin yavuze ko icyo kibazo akizi ko bafashije Mujyambere kandi ko we ubwe yavuganye na Mujyambere Vedaste amubwira ko bafite imyanzuro ya MAJ akanamubwira ko iyo myanzuro ariyo izakurikizwa, yakumva atanyuzwe kandi afite ibimenyetso bifatika akitabaza ubutabera bukamurenganura.
Jean Pierre Ndagijimana