Akarere ka Rubavu kagize amahirwe yo kubona amahugurwa y’abayobozi , y’ibijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka ,yatangiye kuya 14 Nzeri 2023.
Ni amahugurwa y’abayobozi b’Akarere ka Rubavu,aba SLM b’imirenge,n’aba Nyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari,aho bari mu mahugurwa ajyanye n’imikoreshereze y’ubutaka muri ako karere.
Ni amahugurwa kandi ari gutangwa n’abakozi ba b’ibikorwaremezo mu Rwanga (Rwanda Infrasturucture) ku bufatanye na Rwanda house na Land’s Rwanda.
Aya mahugurwa agamije kuzamura umusaruro uva mu buhinzi, ndetse no kwiteza imbere mu biva mu buhinzi mu rwego rwo kwihaza mu mirire no kuba basagurira amasoko.
Biravugwa ko bazafatira ku miterere y’igishushanyo mbonera ,aho bivugwa ko Akarere ka Rubavu kari mu turere dufite ubutaka bwiza ko ako karere karamutse gukorewe amahugurwa y’ibijyanye n’imihingire y’ubutaka bwaho kandi agakurikizwa uko bikwiriye , ko ntakabuza babona umusaruro urenze kuwo babonaga.
Amahugurwa yakorewe abayobozi bo mu nzego zitandukanye,aho hari abo ku Karere,ku Murenge ndetse no mu Tugari,rero aba bayobozi barasabwa ubukangurambaga kubumenyi bazakura muri aya mahugurwa ko ari ahabo kubiogeza mu baturage ,kugirango habeho ubufatanye.
Niyonkuru Florentine