Abaturage bo mu murenge wa Nyundo ho mu karere ka Rubavu barasaba ko bahabwa amazi meza bakareka kunywa ibirohwa batararwara indwara zikomoka ku mwanda.
Umuturage utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yabwiye Rwandatribune.com ati” aya mazi turayanywa ndetse tukanayatekesha iyo dushaka ko tuyavoma arimeza tubyuka kare cyane ataraba mabi nka saaa kumi nimwe tugasanga arimeza .
Yakomeje agir’ati”twebwe amazi yarobine abakure yacu twabona aya arigutemba tukihitiramo ko twavoma aya aturi hafi none tukaba dusaba amazi atwegereye natwe tugatandukana no kunywa amazi mabi.
RwandaTribune yavuganye na Nangamazimwe Leonidas uyoboye uyu murenge wa Nyundo avugako icyo kibazo atakizi, mu gihe abaturage bo bavugako abayobozi babizi cyane ko aho bavoma arimpande y’ibiro by’akagari ka Nyundo muri metero zitarenga 50 uva ku kagari ugana aho bavoma .
Nangamabwire Leonidasi yakomeje agira ati”Abaturage bo mu mumudugudu wa Gasenyi bafite ivomero impande y’ umurenge wa Kanama nubwo arikure nabwo bakahahurira aribenshi Abaturage bamwe bafite imyumvire itari myiza bakavoma ibiziba.
Akarere karahasuye hafatwa umwanzuro ukwiye ko hagomba kwagurwa ibigega bya aquoivirunga bigaburira Abaturage benshi bakabona amazi meza mu murenge wa Nyundo.
Jean Pierre Ndagijimana