Abaturage batuye mu kagari ka Nyundo mu murenge wa Nyundo ho mu karere ka Rubavu barasaba Akarere kubasubirizaho ikiraro cya Kiribata kibahuza n’umurenge wa Kanama cyatwawe n’ibiza by’amazi y’imvura yaguye ikuzura umugezi wa Sebeya none ubu bakaba bari mu bwigunge kuko nta modoka cyangwa moto igikandagira muri uyu mudugudu.
Imvura yaguye ku matariki 3 n’iya 4 mu kwezi kwa Kamena 2023 yahitanye ubuzima bw’abatari bake abandi ibasiga iheruheru kuko byatumye umugezi wa Sebeya wuzura maze usandara mu baturage, abenshi bahasiga ubuzima, imyaka, amazu n’amatungo byose irararika ishyira hasi ibindi bitembanwa n’amazi.
Mu byagiye harimo n’ikiraro cya Kiribata gihuza umurenge wa Nyundo n’uwa Kanama mu tugari twa Nyundo na Mahoko muri Centre ku Isoko, abaturage bakavuga ko kuba kidahari byatumye basigara mu bwigunge kuko cyabafashaga mu mihahiranire n’imigenderanire none ubungubu ibintu byose byarahagaze.
Mu gihe ku bufatanye bwa Leta n’akarere harimo kubakwa inkuta zikikije inkombe z’umugezi wa Sebeya mu rwego rwo gukumira amazi yuzura agasandara mu baturage, aba baturage nabo barasaba ko hakubakwa iki kiraro nacyo cyakubakwa kugirango bashobore kuva mu bwigunge.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwabwiye Umunyamakuru wa Rwandatribune ko ngo kubera ko ibiza biza bitunguranye ariyo mpamvu babanje gutabara abaturage no gusana ibikorwaremezo byihutirwa ibindi nabyo bikaba birimo gutekerezwaho hakurikijwe uko ubushobozi bugenda buboneka nkuko bitangazwa na Nzabonimpa Deogratias muyobozi w’akarere ka Rubavu by’agateganyo.
Yagize ati:’’Twabanje gutabara abaturage ariko kuko nyine ibiza ari ibiza kandi bikaba biza bidateguje niyo mpamvu twahereye ku bikorwa byihutirwa ariko uko ubushobozi bugenda buboneka nabyo tuzagenda tubyubaka kuko nubundi dufite gahunda yo gusana ibirarobyangiritse,abaturage rero bihangane kuko mu biteganywa n’icyo kiraro cya Kiribata nacyo kirimo.”
Imvura yaguye mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka yahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku 130 mu gihugu, itwara amazu, imyaka n’imirima by’abaturage yangiza kandi n’ibikorwa remezo bitandukanye. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibi biza Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. NSANZIMANA Ernest yavuze ko hakenewe Miliyari 130 zo gusana ibyangirijwe n’ibiza mu gihugu hose.
Muri ayo mafaranga harimo Miliyari 39 zo gusana ibiraro byangiritse, Miliyali 25 zo gusana imihanda yo mu turere na Miliyari 41 zo gusana imihanda minini ihuza uturere n’imipaka, mu karere ka Rubavu ubu hakabaharatangiye imirimo yo kubaka ikiraro kinini kijya kuri Paruwasi ya Nyundo kitezweho guhangana n’ibiza by’imvura ndetse n’ikindi kiraro gito kizajya kifashishwa n’abanyamaguru mugihe Sebeya yuzuye.
Rafiki KALIMU
Rwandatribune.com