Abaturage bagana ikigo nderabuzima cya Gisenyi barasaba ko hanozwa serivisi za mitiweli kuko hari ubwo umurwayi yangirwa kuvurwa bitewe n’uko atagaragaje indangamuntu y’umukuru w’umuryango.
Abivuriza kuri iki kigo nderabuzima bavuga ko kubasaba indangamuntu y’umukuru w’umuryango bituma umurwayi asiragizwa kandi hari ubwo aba yitwaje nimero y’iyo ndangamuntu kandi bakaba baranishyuye imisanzu yose y’ubwisungane mu kwivuza.
Aba bavugako kandi ko kuba umurwayi atavurwa bitewe n’uko atagaragaje indangamuntu y’umukuru w’umuryango ari ukubananiza dore ko ikiba kigenderewe ari nimero y’irangamuntu n’ikarita ya mitiweli, bityo ko bitagakwiye kuba impamvu ituma batavurwa kandi barishyuye ubwishingizi .
Nyiraneza Vestine ni umwe mubagana ikigo nderabuzima cya Gisenyi. Yagize ati:”Dufite ikibazo rwose, iyo uje kwivuriza hano udafite irangamuntu y’umukuru w’umuryango ntabwo bakuvura Kandi uba ufite nimero y’iyo rangamuntu, ikindi tuba twarishyuye imisanzu y’ubwisungane kandi dufite na za mitiweli sinzi impamvu rero bahora badusiragiza.
Turasaba ababishinzwe kudukemurira iki kibazo kuko bitugiraho ingaruka kubera ko hari igihe uza urembye ntuvurwe kandi wujuje ibisabwa.”
Uwamwiza Clementine nawe ni umwe mu bagana ikigo nderabuzima cya Gisenyi. Yagize ati: “Rwose biratubangamira, hari igihe umukuru w’umuryango aba adahari kandi nawe aba akeneye gukoresha irangamuntu ye ndumva mu gihe ufite nimero y’irangamuntu waranishyuye imisanzu y’ubwisungane bagakwiye kukuvura cyane cyane ko baba babifite muri sisiteme, Hari n’igihe umuganga abura abo avura kandi duhari”
Aba baturage banongeyeho ko ikibazo kidaterwa n’irangamuntu y’umukuru w’umuryango nk’uko abatanga sirivisi za mitiweli babibabwira, ko ahubwo bishobora kuba biterwa n’abakozi bacye cyane bakora muri serivisi za mutuel kandi ababagana ari benshi .
Ibi kikaba byashimangiwe na JUMA Murisho umukuru w’ikigo nderabuzima cya Gisenyi ubwo twamubazaga impamvu muganga abura abo avura Kandi bahari.
Yagize ati:”Ahanini biterwa na serivisi za mitiweli kuberako usanga haba Hari umukozi umwe Kandi abamugana ari benshi “
Nzabonimpa Jean Baptiste umuyobozi w’ishyami rya RSSB mu karere ka Rubavu avuga ko gusaba umurwayi indangamuntu y’umukuru w’umuryango ari amakosa akorwa n’abakozi bashinzwe serivisi za mitiweli.Ngo ikiba gikenewe nii nimero yayo.
Yagize ati:” Ntabwo byagakwiye ko abakozi bacu bashinzwe serivisi za mitiweli bakora ibinyuranye n’amategeko bagenderaho baka abarwayi irangamuntu kuko umukuru w’umuryango nawe aba agomba kuyigendana, no kuyikoresha mubuzima bwe bwa buri munsi ,mugihe atariwe uje kwivuza, igikenewe ni nimero y’irangamuntu bityo umurwayi akabona serivisi yihuse”
Nzabonimpa Jean Baptiste yanongeyeho ko bagiye gukangurira abakozi babo bakora muri serivisi za mitiweli kutongera kwima umurwayi serivisi akeneye mu gihe afite nimero y’irangamuntu y’umukuru w’umuryango kandi yaranishyuye imisanzu y’ubwisungane kuko ari uburenganzira bwe.
HATEGEKIMANA J Claude