Mukarere ka Rubavu umurenge wa Nyakiriba imihanda yagendwaga na moto n’imodoka ndetse n’amagare ubu siko biri bayishizemo amabuye ngo barikuyikora ntibayirangiza
Mbinigaba Jean Paul na Habiyaremye JMV babwiye Rwandatribune.com ko iyi mihanda ibabangamiye cyane kubera ko batagitaha na moto.Bati” Mbere muri 2018 twatahaga duteze Moto ikatugeza mu rugo none nta moto yakwemera kurenga ku muhanda mugari wa kaburimbo ujya Rubavu na Musanze ngo kuko moto zangirika iyo bagiye muriyo mihanda y’amabuye ashinyitse”.
Bakomeje bavuga bati” ubuhahirane hagati y’utugari nka Gikombe, Bisizi, Kanyefurwe, n’ umurenge wa Rugerero na Cyanzarwe yarahagaze kubera iyo mihanda itari nyabagendwa kubera ububi bwayo”.
Abatwara Moto bazwi nk ‘ab’amotari bavuga ko guhera muri 2018 kuzamura kugeza ubu iriya mihanda yabahombeje cyane.
Uwitwa Habimana yagize ati” Umugenzi twatwariraga 500frw dusigaye tumujyanira 200frw tukamugeza aho iyi mihanda itangiriye tukisubirira inyuma kuko nta moto wanyuza murariya mabuye ngo imare kabiri, dore iyo ducura abagenzi bisaba kuzenguruka tukanyura mumaveni bikarangira umugenzi atanze amafaranga menshi aho yatangaga 500frw agatanga 800frw kugeza 1,000frw.
Iyi mihanda itagikora harimo uturuka ahazwi nko ku Kivoka ho mu kagari ka Gikombe werekeza mukagari ka Bisizi hakabaho undi uva mukagari ka Kanyefurwe werekeza mukagari ka Bisizi ukagera mu murenge wa Rugerero akagari ka Basa.
Iyi mihanda ihangayikishije benshi dore ko abifitiye imodoka bo bazisiga mu mayira kandi bakangomye kuzigeza mu bipangu byabo ngo niyo umurwayi yarwaye kubona ikinyabiziga kimugeza kwamuganga ntibiba byoroshye .
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba Monique Nyiransengiyumva yavuze ko icyo kibazo cy’imihanda ituzuye ko bakizi ndetse no gutaka kw’abaturage bafite ishingiro.
Ati” Nibyo koko iyo mihanda irabangamye ariko gahunda yo kuyikora iri mu ngengo y’imari y’umwaka utaha guhera mu kwezi kwa 7 /2021-2022. Bitarenze 22 icyo ikibazo cy’iyi mihanda kizaba cyavanwe mu nzira”.