Mu karere ka Rubavu, umurenge wa Bugeshi, Akagari ka Mutovu, umudugudu wa Kabuhanga hari umubyeyi witwa Mukamugema Pacifique urera abana batanu batandukanye batari abe atanazi ababyeyi babo.
Mukamugema Pacifique aganira na rwandatribune.com yavuze ko ubwo yagendaga ataha hari ku mugoroba ageze mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Rusura, Umudugudu wa Kinogo abona umwana arikurira ufite imyaka 3 aramufata amujyana iwe ahita amwita izina Muhawenimana Jimmy,
Ati” Muhawenimana Jimmy mufata nk’imfura yajye kuko namutoraguye impande ya rigore ntarabyara na rimwe none ubu mfite abana 2 nabyaye.
Kugeza ubu ndera abana 5 aribo:
1: Muhawenimana Jimmy w’imyaka 11
2: Niyitanga Fabruce w’imyaka 11
3: Niyoyumva Theogene w’imyaka 11
4: Umuregwa Justine w’imyaka 11
5: Nzayiseng w’imyaka 13
Uwa 6 witwa Dative we yaratashye yabonye umuryango we .
Mukamugema Pacifique yakomeje agirati” bano bana bose nabatoraguye mu buryo butandukanye kuva muri 2013 nibwo natoraguye uwa 1 imvura irikugwa, uwa 2 mutoragura mu isoko nyina yamutaye yagiye muri Congo ariko nyina afite ubumuga bwo mu mutwe ntiyigeze agaruka batatu bandi basigaye bo bari baranariranye n’ababyeyi babo none bageze iwajye turibanira nk’abana bajye bose uko ari batanu.
Gusa ikibazo ngira inzu mbamo ndayikodesha, kubashakira imyambaro y’ishuri, kubashakira ibibatunga bya buri munsi ndetse naza mituwere ntibyoroshye biragoye ariko ndagerageza kuko ni umugisha Imana yanyihereye doreko n’umugabo wajye ntakibazo abigiraho ikindi kandi nta bigo birera abana by’imfubyi bikibarizwa mu Rwanda ngo niibura tubajyaneyo.
None nkaba nsaba ubufasha bwo kunyubakira inzu kugira ngo mbone aho narerera aba bana.
Nkaba nasaba ubuyobozi kumfasha kwandika ababana bose mugitabo cy’irangamimerere.
Nsanzumuhire Damien, umuyobozi w’umudugudu yabwiye rwandatribune.com ko Mukamugema afite umutima udasanzwe udahwanye n’uw’abandi.
Ati” uyu mudamu yifitiye umutima mwiza cyane afite ubugiraneza budasanzwe gufata abana 5 akabarera kandi Atari abe ntibisanzwe, ariko bibaye byiza yabona ubufasha bwo kumwubakira inzu akabona aho arerera bariya bana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Bugeshi Rwibasira J Bosco yavuzeko uwo mudamu ko amuzi ko bariburebe uko bamufasha,
Ati”uwo mudamu yakoze neza cyane ku gikorwa yakoze cy’ubugiraneza natwe turamufasha nko kwandika abana mu gitabo cy’irangamimerere n’aho ku bufasha bw’icumbi ubusanze dusanzwe twubakira abari muciciro cyubudehe cya 1 kandi we ari mu cya 3 ariko ntibyatuma atabona icumbi ku bufatanye n’abaturage n’Umurenge ndetse nawe ubwe tuzafatanya tumwubakire abone icumbi.
Yanditswe na Ndagijimana Jean Pierre