Akarere ka Rubavu katangije gahunda yiswe “Umuyobozi mu isibo” mu mirenge yose igize aka karere karubavu, nakaba ari gahunda igamije kuzamura imibereho n’ imyumvire y’ umuturage, aho buri muyobozi ku rwego rwo hejuru agira Isibo abera umujyanamamu rwego rwo kuyifasha kugera ku iterambere rirambye.
Mu murenge wa Bugeshi aho iyi gahunda yatangirijwe ku rwego rw’ akarere, abaturage batuye muri uyu murenge bavuze ko izabafasha kumvikanisha ibibazo byabo byatumaga bakomeza kudindira mu iterambere ry’ imibereho ndetse n’ ubukungu muri rusange.
Musafiri Ildephonse ni umuturage wo mu mudugudu wa Gipfura Akagali ka Ncerima Umurenge wa Bugeshi yagize ati: “Iyi gahunda izadufasha gusesengura imibereho ya buri rugo maze ubuyobozi bumenye buri kibazo urugo rwihariye ku buryo bizadufasha kugera ku iterambere no kuzamura imyumvire kuri gahunda za leta harimo Mituweli, kwizigama, no kurwanya imirire mibi mu bana”.
Minizabayo Clementine atuye mu mudugudu wa Mutegengeri, Akagali ka Buringo, Umurenge wa Bugeshi nawe yavuze ko iyi gahunda ari nshya mu matwiye ariko ko yumvise ari gahunda nziza izabafasha gukemura ibibazo by’ ubukene, imyumvire n’ ibindi, bitewe n’ uko abayobozi basanzwe hari ibibazo bareberaga inyuma bakabica hejuru ariko iyi gahunda ikaba izatuma barushaho gusesengura ibibazo by’ urugo ku rundi maze bigashakirwa umuti.
Igi gahunda iteguye kuburyo buri sibo igira umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru uyirebereaa mu rwego rwo kuzamura imyumvire kuri gahunda za leta na gahunda z’ imibereho myiza, ubukangurambaga ku isuku n’ isukura kwitabira kujyana abana ku mashuri, kuboneza urubyaro n’ibindi, Umuyobozi w’akarere Murindwa Prosper akaba yatomboye Isibo y’ Ubutwari iri mu mudugudu wa Kabarore mu kagari ka Rusiza
Habimana Innocent ni umuyobozi w’ iyi sibo y’ Ubutwari yagize ati: “Abenshi ntabwo twari dusobanukiwe n’ inshingano zacu ariko kuba twabonye abazadufasha kuyobora no kwita kubibazo by’ abaturage, ubungubu nkaba ngiye kuyoborana Isibo na Mayor bizamfasha kwegera abaturage mu kubasobanurira gahunda za leta no kuzamura imibereho yabo mu iterambere ndetse atugire inama yatuma turushaho kwiteza imbere no kwesa imihigo”.
Umuyobozi w’ akarere ka Rubavu Murindwa Prosper yavuze ko batekereje iyi gahunda bise Umuyobozi mu isibo ari gahunda igamije kwegera umuturage kurushaho mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa abaturage neza no kumenya abaturage bafite, kumenya uko bahagaze kumenya ibibazo bafite bakamenya n’ ibyo bakeneye gukorerwa ubuvugizi n’ ibyo na bo bafitiye ubushobozi bwo gukemura.
Yagize ati: Ni gahunda izakomeza yo kugira ngo dusobanukirwe abaturage, dutangiriye mu isibo kuko twabonye ko iyo tugumye ku karere cyangwa ku murenge tugashingira ubuzima bw’ umuturage kuri za raporo twohererezwa na Bamutwarasibo gusa, dusanga biba bidahagije, kuko iyo tubasanze barushaho kutugisha inama ariko natwe tugasobanukirwa neza uko abaturage babayeho, abakora neza kurusha abandi bakabera abandi ikitegererezo noneho tukagira abaturage bayobowe mu buryo bumwe kandi begeranye n’ abayobozi”
Iyi gahunda yiswe Umuyobozi mu Isibo yatangijwe none ni umwihariko w’ Akarere ka Rubavu aho yatangirijwe mu isibo imwe muri buri murenge ariko ikazakomereza no muyandi masibo agize akarere kose ka Rubavu, ikaba yitezweho kuzana impinduka mu mibereho y’ abaturage aho buri Sibo izaba ifite ifishi yuzuzwamo imibereho ya buri muryango utuye mu Isibo.
Rwandatribune.com