Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, uhereye ku nama njyanama ukageza kuri Komite nyobozi y’akarere bakunze kunengwa kudaha agaciro itangazamakuru ryigenga rikorera muri aka karere.
Ibi ababivuga babishingira ku kuba ibikorwa bimwe na bimwe bihakorerwa bitegurwa hibanzwe ku gutumira ibitangazamakuru bya Leta gusa naho ibyigenga bigahezwa ku ruhande.
Urugero rwa hafi ni urw’ibaruwa yanditswe n’umuyobozi wa Njyanama y’akarere Nyirurugo Côme de Gaulle atumira abitabiriye inama Njyanama isanzwe yateranye kuri uyu wa 27 Nzeri 2021, mu bitangaza makuru byatumiwe hatumiwe gusa urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).
Abasesenguzi b’imiyoborere bemeza ko kuba Akarere ka Rubavu gatumira igitangazamakuru kimwe mu nama Njyanama isanzwe, ari ikimenyetso cyo kudaha agaciro ibikorwa by’itangazamakuru ryigenga ryakunze kuba umuyoboro wumvikanisha ibitekerezo by’abaturage.
Hari n’abarenga kuri ibi bakavuga ko I rubavu ari kamwe mu turere dukunze guheza itangazamakuru rivuga ibitagenda neza muri ako karere.
Ubwanditsi