Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kamaze gushyirwa muri Guma mu Karere, buratangaza ko abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka gahunda yabo ntacyo iri buhindukeho uretse gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzwe mu kwirinda Covid-19.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bari bahangayikishijwe no kumva ko Akarere ka Rubavu gashyizwe muri Guma mu Karere, batekereza ko n’imipaka igiye guhagarikwa burundu.
Mu kiganiro Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere yatanze kuri Radiyo ya Rubavu, yasobanuye ko gahunda yari iriho ntacyo yahindutseho kuko hari amatsinda y’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka azakomeza gukora akazi asanzwe akora yipimishije icyorezo cya Covid-19.
Nzabonimpa agira ati « Uburyo ntibwahindutse, turakomeza gukora nk’uko twahahiranaga, harakomeza gukoreshwa inzego zashyizweho, ni ukuvuga amatsinda ahagarariye abandi n’abatwara ibicuruzwa bujuje ibisabwa. Kugeza uyu munsi dufite abantu bari hagati y’ibihumbi bine na bitandatu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bakoreshaga imipaka yombi, bakomeze gukora nk’uko bisanzwe bipimishije, ariko si umwanya wo kubona abantu baza bashaka kwambuka, kuko dufite urutonde rw’abantu dusanzwe dukorana na bo n’abatwarira abandi ibicuruzwa. »
Ni inkuru nziza ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari bazi ko imipaka yongera igafungwa nk’uko byari byarakozwe icyorezo cya Covid-19 kikigera mu Rwanda. Icyakora ubuyobozi bw’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bukaza kuganira bakoroshya ingendo kuva mu kwezi k’Ukwakira 2020 mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Nzabonimpa yatangaje ko n’ubwo Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere, hari abantu bafite impamvu zo kugenda kandi bazakomeza gufashwa mu ngendo zabo, icyakora asaba abantu kubahiriza amasaha.
Agira ati « Byumvikane neza niba twashyizwe saa moya ni isaha yo kuba uri mu rugo, si isaha yo kuba wambukiranya umupaka cyangwa ufunga ibikorwa, ahubwo ugomba kwambuka mbere y’isaha saa moya ikagusanga mu rugo, uwo tuzasanga hanze y’iyi saha tuzamufata. »
Imipaka ihuza Goma na Gisenyi yari imipaka mbere yari isanzwe inyurwaho n’abantu babarirwa mu bihumbi 50 ku munsi, ariko kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, urujya n’uruza rwaragabanutse mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.