Polisi y’u Rwanda yafatiye mu mukwabu magendu y’imyenda ya caguwa ingana n’amabaro 63 mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende Akagari ka Rungu.
Ni umukwabu wabaye mu rukerera rwo kuwa gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024 mu rugo rw’umugabo w’imyaka 43 hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Murenge wa Mudende aho uwo mugabo yafatiwe,
Abaturage batanze amakuru yuko uwo mugabo yambutsa magendu ayikuye mu gihugu cy’abaturanyi akayibika iwe ariko hakaba hari undi akorera akaba ariwe uza kuyifata akayitwara mu mu modoka ye yo mu bwoko bwa fuso akajya kuyiranguza mu mujyi wa Kigali.
Uwo mugabo akimara gufatwa yemeye ko hari undi muntu akorera ndetse hakaba hari indi kipe y’abandi bantu bafatanya muri ibyo bikorwa bakaba bishyurwa ibihumbi 50 Frw buri uko uwo mugabo aje gufata iyo myenda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba SP Bonaventure Twizerimna Karekezi, yemeje iby’aya makuru ndetse anashimira abaturage kubera ubufatanye bakomeje kugirana na Polisi mu gutanga amakuru kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba ndetse n’ibyaha byakozwe bihagarikwe hakiri kare
Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi kugirango akorerwe dosiye mu gihe iperereza rigikomeje kugirango n’abandi bafatanya batabwe muri yombi.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com