Umwuga wo gutwara abantu kuri Moto wari umaze iminsi ukorwa mu kajagari kubwo kutagira ababahagarariye bigatuma abitwa inyeshyamba muri uwo mwuga barushaho kwiyongera.
Ibi bikaba byari byaturutse ku makimbirane yaranze icyahoze ari amakoperative yahuriragamo abakora uyu mwuga, Leta ikaba yarafashe icyemezo cyo kuyasesa ubu hakaba hagiye gushyirwaho koperative imwe bazajya bahuriramo akaba ari nayo ntego nyamukuru yo gutora ababahagararira ku rwego rw’akarere maze bakazaba aribo bakora inteko rusange bakitoramo abayobozi babo ku rwego rw’akarere ka Rubavu.
Mu ijambo ryo gutangiza iki gikorwa cy’amatora umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yavuze ko abamotari ari abantu b’ingenzi ku gihugu ko bakeneye koperative babarizwamo ikora neza itazabarira amafaranga, izabahuza n’ubuyobozi ikabakorera ubuvugizi, kandi ikazabafasha kwiteza imbere, leta y’u Rwanda kandi ikaba yarabashyiriyeho umuyobozi uzajya acunga koperative yabo ahembwa na leta kandi bakazaba bafite n’abandi bayobozi batatu barimo ushinzwe ikinyabupfura kandi ko akarere kazabatiza biro badakodesha yo gukoreramo.
Amatora akaba yababaye mu gihugu cyose abamotari mu gihe cyo gusobanurirwa amabwiriza arakurikizwa mu matora abakora uyu mwuga mu karere ka Rubavu bateye hejuru bavuga ko badakeneye ko hari numwe mubaba barigeze kuba muri komite yasheshwe wakongera kugaruka muri nyobozi nshya yiyamamaza kubwo ubuhemu babakoreye bwo kubarira umutungo.
Umwe mubamotari Habinshuti samuel yatangarije rwandatribune.com ko bakeneye abayobozi b’inyangamugayo ko batifuza kongera kugira ubuyobozi nk’ubwasheshwe kuko babariraga amafaranga bigatuma ku iteza imbere bari bagamije bitagerwaho kubera barusahurira mu nduru babatwariye utwabo.
Leta y’u Rwanda mugufata icyemezo cyo gusesa amakoperative y’abamotari mu Rwanda byaturutse kubibazo byerekeranye no kunyereza umutungo w’abanyamuryango b’aya makoperative ibyo bibazo bikaba byarahoraga bigezwa kuri perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com