Mu karere ka Rubavu hagiye kongera kubera irushanwa rya IRONMAN 70.3. Umukino wa IRONMAN ugizwe n’imikino itatu, irimo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare ndetse no koga. Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya Kabiri mu muri ako karere kuko no mu mwaka ushize niho uyu mukino wabereye
Uyu mukino uzatangira kuwa 5 Kanama 2023, uzitabirwa n’abasaga 300 baturutse mu bihugu 29 barimo Abanyarwanda 60 nibo bitezwe muri aka karere k’amahubezi, muri iri rushanwa ridakunze kubera ku mugabane w’Afurika kenshi.
Muri iri rushanwa, abakinnyi batangira basiganwa mu koga, nyuma bagafata amagare bagasiganwa, bagasoreza ku gusiganwa ku maguru.
Muri iyi mikino abayitabiriye, bagenda basiganwa ku ntera y’ibilometro 70.3 cyangwa se ibilometero 130. Iyi ntera niyo igena icyiciro cy’umukino.
Ku igare, abarushanwa basiganwa ibilometero 90, bakongeraho 21.1 ku maguru, ndetse n’ikilometro 1.9 mu koga mu mazi.
Nk’uko twabigarutseho haruguru, si kenshi ndetse si na buri gihugu cyakira iri rushanwa mpuzamahanga, nk’aho muri Afurika rimaze kubera mu bihugu by’Afurika y’Epfo, Maroc ndetse na Misiri.
Mu cyumweru gishize nibwo Minisiteri ya Siporo, Akarere ka Rubavu, urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Global Events Africa itegura Ironman 70.3, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru bagaruka ku myiteguro y’iri rushanwa.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yashimangiye ko iterambere ry’uyu mukino rifite uruhare mu bukungu bw’Igihugu, no muri siporo by’umwihariko.
Ati “Ni igikorwa kigira inyungu nyinshi kuri siporo yacu. Usibye kuba kigaragaza ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza wo kuba igicumbi cy’imikino, twishimiye ko ritanga akazi ku Banyarwanda, kuko ririnjiza cyane no mu ishoramari ry’Igihugu mu mpande zose.”
Inyungu z’umuturage ni izihe ku irushanwa nk’iri?
Reka dufatire urugero ku Karere ka Rubavu kazakira Ironman 70.3, ubusanzwe gakungahaye ku byiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo, ahanini bishingiye ku miterere yako nko kuba gakora ku kiyaga cya Kivu, bituma yaba abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda bavuye imihanda yose bagasura bigatuma hahora urujya n’uruza rw’abantu.
Kuza kw’irushanwa rya Ironman 70.3 bituma abaturage yaba abo muri aka Karere ka Rubavu ndetse n’abandi baturutse mu bindi bice by’Igihugu, babonamo akazi mu buryo butandukanye.
Abacuruzi, amakoperative n’abashoramari ni bamwe mu bishimira irushanwa nk’iri mpuzamahanga, kuko bacuruza byinshi ndetse bakanabimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, aha wavuga nk’ibishingiye ku bukorikori, imideri n’imitako nk’umwihariko w’u Rwanda.
Ikindi cy’ingezi ni uko iri rushanwa ryamaze kujya muri gahunda ya Leta ya VISIT RWANDA igamije gushishikariza abantu gusura u Rwanda, imaze kwamamara ku Isi yose.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alex, avuga ko iri rushanwa uko ritegurwa kandi rikagenda neza, bitanga amahirwe yo kwakira Shampiyona y’Isi mu myaka iri imbere kandi icyizere gihari.
Yagize ati “Ubushize twakoranye n’inzego zose tugira irushanwa ryiza. Ubu bigomba kuba akarusho kuko muri uyu mukino twifuza kwakira Shampiyona y’Isi kandi bizagerwaho, kuko abaterankunga bose barishyigikiye. Twatanze ubusabe bwacu kandi turabyizeye.”
Ubwo irushanwa Ironman 70.3 riheruka kubera mu Rwanda muri 2022, Umurusiya Ilya Slepov ni we waryegukanye mu mikino yose, mu gihe ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yari igizwe na Ngendahayo Jeremy, Bigoyiki Eliezer na Muhayimana Japhet, yabaye iya mbere mu barushanwa nk’itsinda.