Kuri uyu wa 29 Mata 2021 umugabo witwa Barihenda Mathias w’imyaka 50 yaguweho n’umukingo mu kirombe bacukuragamo umucanga ubwo yari yagiyemo gucukura itaka ryifashishwa mu kubaka.
Byabaye ahagana saa saba n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kane mu mudugudu wa Bisizi, akagari ka Rukoko umurenge wa Rubavu ubwo nyakwigendera yajyanaga n’umugore we gucukura itaka mu kirombe, yageramo kikamugwira.
Nyiranzoga Chantal mushiki wa nyakwigendera yagize ati “Yaje aje gucukura umucanga noneho ikirombe kimuridukaho umugore we ahamagara abashumba bagerageza kumukurura biranga kuko hahise hamanuka itaka ryinshi. Hano hakunze gupfira abantu ariko bakaboneka sinzi impamvu we akomeje kubura kuko bagerageje cyane ariko itaka ryabaye ryinshi’’.
Nyuma y’uko abaturage bagerageje kumushakisha akabura, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu,Tuyisenge Annonciata yavuze ko kuri uyu wa Gatanu barakomeza gushakisha uwo mugabo.
Ati ‘ Turihanganisha umuryango we ariko munadufasha kuko biriya mushaka ntabwo biruta ubuzima bwanyu. Mubanze mwikunde kuko ibyo mushaka ntabwo bibaruta. Umugisha twagize ni uko umugore n’abana ntacyo babaye ariko mujye munaduha amakuru mbere tubikumire’’.
Iki kirombe Barihenda yaguyemo kimaze kugwamo abaturage benshi bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu kubera gushakisha itaka rizwi nk’ibicangarayi riteye nka kaburimbo rikoreshwa mu ubwubatsi.
Abaturage bagerageje gushakisha umurambo wa nyakwigendera ariko bakomeza kuwubura
Abaturage basabwe kugaruka kuri uyu wa Gatanu bagakomeza gushakisha umurambo.