Nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’ihagarikwa ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu, hatahuwe ikosa rikomeye yakoze ryatumye ahanishwa kumara amezi atatu adahembwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Nyiransengiyumva Monique yandikiwe ibaruwa ikubiyemo iki gihano yahawe.
Ibaruwa ikubiyemo iki gihano yanditswe tariki 15 Gashyantare 2023, igaragaza impamvu zatumye uyu muyobozi ahanishwa kumara amezi atatu adahembwa, zirimo kwiha ububasha adafitiye ubushobozi bwo kwemerera umuturage akubaka inzu adafite ibyangombwa.
Iyi baruwa ivuga ko uyu muyobozi yagize uburangare agatuma hubakwa inzu y’umuturage ntabihagarike kandi yarubakwaga nta byangombwa.
Bityo rero akaba yahanishijwe kumara amezi atatu akora ariko adahembwa, aho iki gihano kizatangira ku ya 20 Gashyantare 2023 kugeza ku ya 10 Gisurasi 2023.
Ubwo yasobanuriraga Rwandanews24 iby’ubu burangare, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rubavu Dr. Kabano Ignace yavuze ko ririya kosa ryatumye umuturage agirwaho ingaruka no gusenyerwa kandi bitaba biri mu byifuzo by’ubuyobozi, kuko buba bushobora gukumira icyo gihombo kigwa ku muturage.
Yagize ati “Abaturage ko ari abacu kandi ntabwo abayobozi baba bishimiye kubasenyera, Kuko niyo mpamvu bwabegerejwe gusa hari Abaturage bashaka gukora ibyo bishakiye twagereranya nk’abana iyo badacyashywe ngo umubyeyi afate umunyafu amuhane birangira bangiritse.”
Agaruka ku gihano cyahawe uyu muyobozi, Perezida wa Njyanama yagize ati “Ntabwo inama njyanama twinjira mu bijyanye n’imicungire y’abakozi, ibi bikaba bireba ubuyobozi bw’akarere ari nabwo bwamuhagaritse gusa natwe twaramenyeshejwe.”
RWANDATRIBUNE.COM