Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bw’ubuzima bwiza, isuku n’isukura cyatangijwe mu karere ka Rubavu byatangirijwe m’ umurenge wa Nyamyumba, ku bufatanye bw’ingabo na police y’igihugu, gifite insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze isuku muri byose na hose turandure imirire mibi n’igwingira.
Uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita kubimukira(IOM) yavuze ko batangije ubukangurambaga bwo kwita ku isuku m’umuryango w’afurika y’iburasirazuba kuko isuku ari ishingiro ry’imibereho myiza ya buri munsi akaba yasabye abaturage ba Rubavu kugira uruhare mu kwimakaza umuco w’isuku.
Mu ijambo rye Lt. Col. Joseph Gakombe yibukije abaturage uruhare rw’ingabo mu kubangabunga iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyane bibanda mu kuzamura ubuvuzi. Yagize ati:”Nta muntu watera imbere adafite ubuzima bwiza kuko ubukungu bw’igihugu bushingira ku baturage b’igihugu,ikindi kandi ingabo zikaba zishishikajwe no kuzamura imyumvire y’abaturage mu kubungabunga isuku, kandi bafite uruhare mu gukangurira abaturage kurushaho kurinda no kubungabunga ibikorwaremezo byagezweho mu myaka mirongo itatu ishize u Rwanda rwibohoye, ingabo n’abaturage rero bafite ishingano zo kubisigasira.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu SSP Jean Bosco Karega yavuze ko mu karere ka Rubavu hari ibikorwa by’ingabo na Police byo gufasha abaturage kugera ku iterambere ry’igihugu, aho bagomba gukora ibikorwa byinshi k kubufatanya n’abaturage birimo kubaka uturima tw’igikoni, amarerero, gufasha abana bavuye mu bigo ngororamuco kugira ubuzima bwiza n’ibindi …
Yanakomoje ku kamaro k’isuku k’ubuzima bwa muntu avuga ko kandi nka Police bateguye amarushanwa y’isuku azahera k’urugo kugera ku rwego rw’igihugu ko ubufatanye bw’ingabo na police bizahoraho igihe cyose, ikigenzi akaba ari ukumenya no kureberera umuturage w’u Rwanda, kandi akaba yashimiye abaturage uruhare rwabo mukubungabunga umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yashimiye Perezida wa repubulika n’ingabo na police uburyo babohoye abanyarwanda, agaragariza abaturage igitumye batekanye ko ari umutekano kandi ko imibereho myiza abaturage bafite bayikesha umutekano uri mu Rwanda kandi usagurirwa n’amahanga.
Yakomeje avuga ko ibi byose bikeshwa imiyoborere myiza ya Perezida Kagame Paul ,kandi ko isuku n’ibindi byagezweho byagizwemo uruhare na police n’ingabo bityo umuturage nawe akaba akwiye kubigiramo uruhare agira umutekano, atambaye imyenda irimo inda, atarwaye amavunja, atuye heza kandi asa neza, ibi akaba umuturage ubwe yabyishoborera kugira ngo, igihe hazaba hizihizwa imyaka mirongo itatu yo kwibohora buri muturage azaba afite aho aryama heza ,afite inka iri heza ku buryo umuturage wa Rubavu azaba agaragara nk’uwibohoye ibibi byose byari bibangamiye ubuzima bwe.
Yasabye kandi aba baturage ko buri muntu wese akwiye kumva ko ari inshingano ze kwita ku isuku ko akarere kadakeneye imvugo ivuga ngo aha hari isuku nkeya, buri wese akwiye kugira uruhare mu isuku ko umwanda ukwiye gufatwa mu buryo bwagutse ko ikintu cyose kitari mu mwanya wacyo ari umwanda.
Mu gikorwa cy’ubukangurambaga hanabayeho gusinyana amasezerano yo kwesa umuhigo w’isuku ku rwego rw’isibo, aya masezerano kandi akaba yasinywe hagati y’umuyobozi w’isibo n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali , kandi n’urwego rw’abikorera bakaba basinye ayo masezerano ndetse n’urwego rw’amadini ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigira w’umurenge wa Nyamyumba akaba yasinye amasezerano na n’umuyobozi w’akarere nk’ ikimenyetso cyuko abaturage bazesa umuhigo ku rwego rwo hejuru kugira ngo akarere ka Rubavu kazabe indashyikirwa mu bikorwa by’isuku.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com