Umuyoboze w’ibitaro bya Rubavu yatangaje ko ibitaro bimaze guhomba amafaranga agera kuri miliyoni 200 bitewe nabaturage abaza kwivuza badafite ubwisungane mukwivuza ,bakagenda batishye.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko ababirimo aya mafaranga biganjemo abaza kwivuza badafite mituweli n’abananiwe kwishyura, hakaba n’abaza kuhivuriza bafite uburwayi bwo mu mutwe badafite ibyangombwa ntibakurikiranwe n’imiryango yabo.
Bamwe muri aba baturage babwiye Radiyo Rwanda ko bananiwe kwishyura kubera ko nta mituweli bafite
Umwe muri bo ufitiye ibi bitaro umwenda wa 800 000 Frw, yavuze ko umwana we yavutse igihe kitageze akamara iminsi mu bitaro ari nabyo byatumye abamo ideni ryinshi.
Yagize ati “Nazanye umwana nanjye wavutse adashyitse bamushyiramo umwuka, ni wo ukurura amafaranga menshi”
Yongeyeho ko kutagira mituweli aribyo byatumye amafaranga asabwa kwishyura aba menshi.
Ati “Imana niyo izanyohereza abagiraneza bakanyishyurira, ubwo batabanotse ngo banyishyurire ni ukuzahera mu bitaro.”
Yongeyeho ko aramutse agize amahirwe agashoka muri ibibitaro atongera kubaho nta mituweli afite.
Umuyobozi w’ibi bitaro bya Gisenyi, Tuganeyezu Oreste, yabwiye IGIHE koko ko ibi bitaro bifitiwe umwenda w’arenga miliyoni 200 Frw.
Yagize ati “ Nibyo dufitiwe umwenda w’arenga miliyoni 200Frw. Urebye uterwa n’abaza kwivuza badafite mituweli ahanini n’abaza bishyurirwa 10%.”
Yongeyeho ko kuba ibibitaru biberewemo ideni ringana rityo bigira ingaruka ku bitaro, kuko ayo mafaranga ariyo yifashishwa hagurwa imiti ihabwa abandi barwayi, guhemba abakozi no kugura ibindi bikoresho.
Umuyobozi w’ibitaro yavuze ko uyu mwenda utaragira ingaruka zikomeye ku bitaro ayobora ariko ashimangira ko bikomeje gutya nta kabuza byabagiraho ingaruka.
Jessica Umutesi