Abaturage batuye n’abagenda mu mujyi wa Rubavu by’umwihariko abarema n’abakorera mu isoko rinini rya Gisenyi bongeye kwiruhutsa nyuma y’uko hasubijweho icyapa cyo mu mujyi wa Rubavu ahazwi nko kwa Rujende, cyari kimaze amezi agera kuri 6 cyarahagaritswe, aho ntamodoka zitwara abagenzi zari zemerewe kugihagararaho ahubwo zikaboneza iya gare muri Nyakabungo.
Abantu benshi bakomeje gutakambira Leta kubafasha iki cyapa kigasubiraho bagaragaza impungenge ko kuba umuntu aje mu mujyi imodoka ikamusiga ku bitaro bikuru bya Gisenyi cyangwa ikamugeza muri gare bisaba kongera gutanga andi mafaranga yongera kugiciro cy’urugendo atega moto, igare cyangwa umukarani umutwaza mugihe yaba afite umuzigo.
Iki kibazo nticyahwemye kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu mujyi wa Rubavu ku buryo n’inzego zireberera abaturage zacyinjiyemo ku bufatanye n’abikorera ndetse n’inamanjyanama y’akarere, maze bumvikana ku mikoreshereze y’iki cyapa, no kuba abaturage bategwa amatwi kigasubizwaho hatagendewe ku marangamutima ya bamwe mu batarashakaga ko gisubiraho.
Bamwe mubagenzi n’abashoferi batwara abagenzi baganiriye na Rwandatribune.com twasanze kuri iki cyapa badutangarije ko babyishimiye cyane kuko ubungubu bagiye kuruhuka imvune n’ingendo bakoraga bagana muri Gare mu gihe bavuye cyangwa bagiye guhahira mu isoko rikuru rya Gisenyi.
Uwizeyimana Houssen ni umushoferi utwara Taxi ya twegerane yagize ati: “Hari imbogamizi zikomeye cyane kuba twarasigaga abagenzi ku bitaro ahantu n’imvura yagwaga ikaba yanyagira umugenzi, ariko ubu ni byiza kuko turaza tugasiga umugenzi hano akinjira mu isoko agahaha yashaka kongera guteza akaza akajya mumodoka, bitamuvunnye ngo arongera gutega ajya cyangwa ava muri gare.
Mukanoheri Honorine nawe ni umuturage wo mu mujyi wa Rubavu yagize ati: “Iki cyapa cyatunejereje cyane urabona turi abaturage n’abagenzi b’aha ngaha, byatuvunaga kuba umuntu afite umutwaro akajya kuviramo muri gare, imvura yamunyagiye wenda azamutse n’amaguru, ukabona avuye hano mu isoko azamutse iriya ruguru, byaribigoye ariko ubu biroroshye, kuko hari n’ubwo wongeraga amafaranga waruteganyije ku itike mu gihe wabaga ufite nk’umuzigo ukumva ni ibintu bivunanye cyane, ariko ubu, turabyishimiye cyane.
Mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye kuwa 29 Ukuboza 2023 nibwo hasuzumwe bwanyuma iby’iki kibazo maze bemeza ko iki cyapa kigomba gusubizwaho ndetse inama ibanziriza iyo ikaba yari yateganyije ko gisubiraho bitarenze tariki 15 Ukuboza 2023, ariko biza gukomwa mu nkokora n’uko hari ibitari byakanogejwe neza harimo no gutanga isoko ryo kugikora kugirango gishyirweho, nkuko Mabete Niyonsenga Dieudone, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rubavu yabisobanuriye njyanama.
Icyo gihe banzuye ko bitarenze tariki 04 Mutarama 2024 kigomba kuba cyatangiye gukoreshwa none ni nako byagenze kuko ubungubu abaturage ndetse n’imodoka zatangiye kugikoresha ari nabyo aba baturage baheraho bashimira ubuyobozi kuba bwumvise amarira yabo, maze bugasubizaho iki cyapa, dore ko cyafungwaga, byabagizeho ingaruka nyinshi haba kubagana umujyi wa Rubavu ndetse n’abawutuye, dore ko bakoraga urugendo rugera ku kilometero ngo bave cyangwa bajye muri Gare baturutse mu mujyi rwa gati.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com