Mu karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’ibura ry’isambaza ryo ntandaro y’izamuka ry’ibiciro aho kugeza ubu kwigondera ikilo kimwe cy’isambaza bitoroheye kuri buri wese uzikeneye kuko ikilo 1 kigeze ku 3.000 frw.
Ikinyamakuru Rwandatribune.com kiganira n’abaturage b’ingeri nyinshi bo muri aka karere ka Rubavu ubwo cyabasangaga mu isoko ry’ibiribwa bagitangarije ko nubwo ibintu byose ngo byazamutse , byageze ku sambaza biba agahomamunwa. Aha abacuruzi bazo n’abaguzi bazo bavuga ko mbere ikilo kimwe cyagura hagari y’amafaranga igihumbi (1.000 frw) n’igihumbi magana atanu (1.500 frw) none ngo kigeze ku bihumbi bitatu( 3.000 frw).
Kuba igiciro cy’isambaza cyarazamutse , byifashe bite mu bacuruzi bazo n’abazihaha?
Abaganiriye n’ikinyamakuru Rwandatribune.com harimo n’umucuruzi wazo unabimazemo igihe kirerkire ndetse ngo akaba ari Vice Perezida wa Koperative icuruza isambaza Madame Uwase Salima yabwiye ikinyamakuru Rwandatribune.com ko yacuruje isambaza kuva kera ariko ko izamuka ryazo ku buryo igiciro kigera ku bihumbi bitatu aribwo yabibona.
Aragira ati “ Maze imyaka myinshi nshuruza isambaza ariko nibwo bwa mbere igiciro cy’isambaza kizamutse kikagera kuri iki giciro.”
Yakomeje agira ati “ Niba byaratewe n’abazihaha babaye benshi , niba zagabanutse mu Kivu , niba se ari abacuruzi bazo twabaye benshi , ntawamenya impamvu isambaza zabaye nkeya. Nukutubariza ubuyobozi tukamenya uko bihagaze n’icyo bateganya kudukorera”.
Madame Niyogusenga Rebecca na mugenzi we Mukantwari Furaha ni abacuruzi b’ubugari mu isoko rya Rubavu , ikinyamakuru Rwandatribune.com cyasanze bijujutira izamuka ry’igiciro cy’isambaza mu mujyi wa Rubavu.
Niyogusenga Rebecca aragira ati “ Nshuruza ubugari ariko najyaga gutaha , ngatwara nk’ikilo kimwe cy’isambaza ku mafaranga igihumbi none ubu maze ukwezi ntazo ntwara kuko ntabona ibihumbi bitatu byose kuko nanjye mba ntacuruje ngo nyunguke , ahubwo tubura ibisobanuro duha abana kandi twarazibamenyereje.”
Mugenzi we Mukantwari Furaha we ngo yarazizinutswe kuva zazamuka. Aragira ati “Narazihahaga peee !! ariko nsa nkaho nazibagiwe kuko nta kwigondera ikilo cyangwa bibiri. Dutegereje ko zazamanuka tukongera kuzirya ahubwo bizagera aho tuzibagirwe burundu igiciro nikitamanuka ngo yenda kigere kuri bibiri(2.000 frw)”
Ese impamvu nyamukuru y’izamuka ry’isambaza yaba ari iyihe?
Ikinyamakuru Rwandatribune.com kiganira n’aba bacuruzi ndetse n’abaguzi bavuga ko byatewe no kuba ngo ikiyaga cya Kivu cyari kimaze iminsi gifunze ndetse ngo n’ibyo kurya nk’ibisigazwa byavaga mu ruganda rw’inzoga rwa Bralirwa (Drêches ) bitakimenwa muri iki kiyaga ahubwo ngo bisigaye bigurishwa aborozi b’andi matungo , bityo izo sambaza n’andi mafi ntibyororoke.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias avuga ko nta mpamvu ikomeye y’indi irenze ahubwo ko ikiyaga cyari kimaze iminsi gifunze kugirangi isambaza ziyongere.
Aragira ati “ Hari hashize igihe bataroba neza bategereje ko umusaruro wiyongera , icya kabiri abashaka isambaza aba ari benshi kuburyo iyo abazishatse babaye benshi kuzarobwe nibyo bitera izamuka ryazo. Gusa icyo tugiye gukora ni ukuganira n’abanyamuryango ba Koperative ku buryo kuzamuka bitakabya ariko biraza kumanuka kuko barobye bakaba bari kubona umusaruro babonaga mu minsi ishize.”
Ku ngingo y’ibisigazwa byavaga mu ruganda rwa Bralirwa bitakiboneka , umuyobozi Bwana Nzabonimpa Déogratias yavuze ko atari byo ijana ku ijana (100%).
Aragira ati “ Hari ibikimenwamo ariko hari n’andi matungo mu bworozi nayo akeneye izo Drêches kuko byose ni ubworozi , bityo ntiwakemura ikibazo cy’isambaza gusa ngo uteze ikindi. Byose ni ukugerageza gusaranganya ingano y’ibiboneka. ”
Abajijwe n’ikinyamakuru Rwandatribune.com niba kugabanuka kw’isambaza mu kiyaga cya Kivu bidaterwa n’ibikoresho barobesha bita “Kaningini” atari zo zitera kutiyongera kw’isambaza mu kiyaga ; umuyobozi Bwana Nzabonimpa Déogratias yasubije ko nta gihe ikiyaga cya Kivu cyagize isambaza nyinshi cyane.
Aragira ati “Mu mateka ya Kivu cyigeze kigira isambaza nyinsi cyane? Ikibazo cy’isambaza zidahagije , kibayeho igihe kirekire ahubwo igisubizo cyashakirwa mu buryo zororwamo , zikwiriye kuba zororwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.”
Gusa, mu gusoza uyu muyobozi arizeza abaturage ko igiciro kigiye kugabanuka nyuma yo kukiganiraho na Koperative y’abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu ndetse n’ubundi buryo bagiye kuzakoresha ngo isambaza ziyongere mu kiyaga.
IRASUBIZA Janvier.