Umuturage witwa Ikimpaye Rosette utuye mu Murenge wa Gisenyi Akarere ka Rubavu aratangaza ko bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Rubavu bakomeje kumunaniza banga ko abyaza umusaruro ikirombe cy’umucanga giherereye mu murenge wa Kanama Akarere ka Rubavu kandi nyamara yari asanzwe afite uburenganzira yahawe n’akarere kimwemerera kubyaza umusaruro icyo kirombe mbere y’uko icyangombwa yasabye agihabwa.
Ikimpaye avugako ibi byamuteje igihombo kingana n’amafaranga 4,500,000 y’u Rwanda yakoresheje atunganya icyo kirombe nk’uko bisabwa n’akarere mbere yo gutangira gucukura umucanga mu rwego rwo gusigasira ibidukikije.
Aratunga agatoki umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’umuyobozi, ushinjwe ubuhinzi n’ibidukikije mu karere ka Rubavu gushaka kumunyaga icyo kirombe kandi ariwe ubifitiye uburenganzira maze bakagiha uwitwa Carine na Abdu we yemeza ko kugeza ubu bamaze kugurisha ikamyo 15 z’umucanga akaba asanga ari akarengane yakorewe.
Akomeza avuga ko yagerageje kwegera Vice Mayor n’umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ibidukikije kugirango bamukemurire ikibazo ngo ahubwo bakamubwira ko agomba kubanza kwandika yemera ko yahaye uwitwa Chantal wari ushinzwe Mine Na Kariyeri 40,00,000 kugirango abone icyo kirombe .
Icyimpaye akomeza avuga ko nubwo kugeza ubu akarere kataramuha inyandiko imuhagarika ngo iyo agiye kuri icyo kirombe bamwoherereza abantu bakamubwira ko nakomeza kuhizirika azahagwa.
Ubwo yaganiraga na Rwandatribune ,Ikimpaye Rosette yagize ati:” Ikibazo mfite ni akarengane n’akorewe n’akarere ka Rubavu .Uwamahoro Innocent yampaye Porokurasiyo(procuration) ngo mbe mutunganyiriza site ahangaha ndayitunganya maze kuhakora neza haza abayobozi barambwira ngo njyewe nahaguze 40.000.000 n’umukozi w’akarere witwa Chantal. Ndavuga ngo ntabyo nzi, maze bahita bampagarika. Bamaze kumpagarika bahise babiha uwitwa Carine na Abudu. Uwo Carine yahise ambwira ngo twebwe abashikazi tutazahakorera. Birangiye njya ku karere kubwira Diregiteri Rigobert . Maze Rigobert ambwira ko njyewe ngomba gushinja Chantal ko hari amafaranga namuhaye. Nyuma nagiye kureba Visi Maya ushinzwe ubukungu murebye mvuganye nawe ambwira ko bidashoboka ko ahubwo ngomba kumuvira mubiro nkagenda. Abudu yakomeje kungurishiriza umucanga afantanyije na Carine . Ndasaba kurenganurwa kuberako nahuye n’akarengane gakomeye cyane”.
Yakomeje ati:”N’ubwo akarere kampatira kuvuga ko nahaguze na Chantal nta nyandiko bagaragaza ko nahagurishije babuze gihamya icyo bashaka ni amafaranga kandi ntayo mfite. Ni ikinyoma bo ubwabo bihimbiye bashaka ushinja umukozi w’akarere witwa Dukuzumuremyi Marie Chantal wari ushinzwe ama kariyeri hano. Ibyangombwa byose ndabifite kandi bari barahasuye mbere y’uko mpakorera maze barabyemeza . Sinzi ukuntu nyuma baje kuvuga ko ntemerewe kuhakorera ahubwo bakavuga ngo bazahaha uwitwa Carine na Abdu.Ikibazo kimaze igihe kirerekire guhera mu kwezi kwa Werurwe 2021 kujyeza ubu.”
Icyimpaye avuga ko yifuza kurenganurwa n’inzegi zibifite mu nshingano kuko asanga akarengane agirirwa hari ababyihishe inyuma. Yagize ati”Ikifuzo cyanjye ni uko ubuyobozi bwandenganura kuberako nahombye cyane. Baranshuragiza ndetse niyo ngeze no kuri RIB n’aho bambwira ko ntacyo bamarira maze bakanyohereza ku karere n’aho nahagera Rigobert akambwira ko ngomba gushinja Chantal ko namuhaye amafaranga ntiyamfasha. Ubu uwitwa Carine na Abdu nibo bari kungurishiriza umucanga bakoresheje imodoka ya Fuso na plaque z’imodoka ndazifite. Nakorewe akagambane bampatira kuvuga ko nahaye amafaranga Chantal ushinzwe Mine na Kariyeri mu karere ka Rubavu, Ikigarara ni uko bashaka kunyaga babiha uwitwa Carine mu buryo budakurikije amategeko kuko kugeza ubu mpafite ibikorwa.
Icyimpaye kandi akomeza avuga ko umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu na Rigobert bakorana bya hafi kandi avuga ko akeka ko ari bo babyihishe inyuma.
Yagize ati”Ntabarwa banyandikiye bampagarika barambwiye ngo aho hantu nzahagwa mbibwiwe na Rigobert maze yohereza gitifu w’akagari na Mudugudu barampagarika.Twagerageje kuvugana na Visi Meya ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu maze avuga ko iki kibazo ntacyo azi ariko yongeraho ko niba Rosette afite ibyangombwa bimwemerera kuhakorera yahawe n’inzego zibishinzwe yazazimuzanira akamukemurira ikibazo .
Yagize ati:” Icyo kibazo ntacyo nzi . Niba afite izo mpapuro akaba afite uburenganzira bwo kuhakorera azansange ku kazi azinyereke tuzabikemura cyangwa n’iba yumva afite ikibazo yagana ubutabera mugihe yumva ko arengangana”
Hategekimana Claude