Akarere ka Rubavu Kifatanyije n’imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi aho hanashyinguwe mu cyubahiro Imibiri 7 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bagaragaye muri uyu mwaka mucyahoze ari Komini Kanama Nyamyumba na Rubavu,
Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Nyundo aho cyari cyitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mmu turere twa Rubavu na Rutsiro hamwe n’imiryango yababuze ababo mu gihe cya Jenoside.
Mu ijambo rye Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yavuze ko umuntu wese adakwiye gucibwa intege zo gukora icyiza n’uko ari umwe. Ibi bijyanye n’amahitamo igihugu cyakoze yo guhagararira ukuri kabone n’ubwo isi yose yahitamo gukora ibibi. Ibi bikaba byabereye mu karere ka Rubavu ku rwibutso rwa Nyundo.
Yagize ati ” Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi hari leta yari ishishikajwe no gutsemba abaturage bayo ariko hari n’abantu banga gushyigira ikibi bafite umutima mwiza. Jenoside yadutwaye inshuti idusenyera igihugu ndetse isiga ingaruka nyinshi tugihanganye nazo na nubu zikigaragara inyuma, ku mubiri, ku mutima ndetse n’izitagaragarira amaso y’abantu”.
Yanasabye Urubyiruko kutazagwa mu mutego nk’uwo Politiki mbi yashyize mu rubyiruko rwakoze Jenoside yakorewe abatutsi kuko ntamusaruro na mukeya urimo, kuko kumvako uzatekana ari uko wishe mugenzi wawe ibyo ai ibitekerezo bigoramye.
Agaruka ku masomo u Rwanda n’isi bigiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ari amahitamo y’u Rwanda guhangana n’ikibi uko byamera kwose. Yagize ati ” n’ubwo u Rwanda rwasigara rwonyine ruhanganye n’isi yose hamwe na miliyoni 14 z’abaturage, twasigara duhangana n’icyashaka kudusubiza inyuma.”
Imibiri 7 y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyundo, ije isanga imibiri 1019 iruhukiye muri uru rwibutso yabishwe baturutse mu cyahoze ari Komini Kanama, Nyamyumba na Rubavu iri kumwe n’indi ibihumbi 9041 icumbikiwe muri uru rwibutso yakuwe mu rwa Bigogwe kuri ubu rurimo gutunganwa.
Rwandatribune.com