Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yagonze ibitaro bya Gisenyi, umuntu umwe yitaba Imana.
Ni impanuka ubuyobozi buvuga ko butaramenya icyayiteye kuko mu bantu babiri bari muri iyo modoka umwe yitabye Imana undi akaba atarabasha kuvuga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kwizera Bonaventure, yabwiye Kigali Today ko impanuka yahitanye umuntu umwe undi arakomereka, hangirika igipangu, Imodoka n’ibyo yari itwaye.
Yagize ati “Ntituramenya icyateye impanuka kuko umushoferi wari uyitwaye ari mu bitaro ntarabasha kuvuga, na ho undi bari kumwe yitabye Imana”.
Impanuka z’imodoka zigonga ibitaro bya Gisenyi ntizari ziherutse, icyakora izakunze kuboneka mu bihe byashize zagiye ziterwa no kubura feri ahantu hamanuka bigatuma imodoka igonga ibitaro.
Kubera impanuka zabaye mu myaka ya 2015, hari hasabwe ko hakorwa umuhanda unyura ku Murenge wa Rugerero ugahinguka mu Byahi ukinjira mu mujyi wa Gisenyi, icyakora ntibirashyirwa mu bikorwa.