Kuri uyu wa 16 Kamena 2021 mu Mudugudu wa Nyabishongo akagari ka Ndoranyi Umurenge wa Mudende ho mu karere ka Rubavu imiryango igera kuri 12 yatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Mudende, ikaba ije isanga indi miryango igera kuri 32 yari yaramaze kuhatuzwa yose hamwe ikaba ibaye imiryango 44 .
Si amazu yo guturamo gusa yahawe aba baturage kuko bahawe n’ibikoresho byo munzu birimo intebe zo kwicaraho, ibitanda , Matera n’ibindi.
Ibi bikaba ari umwe mu migiho y’akarere ka Rubavu aho Ubuyobozi bw’aka Karere bwiyemeje kubakira abaturage batishoboye batagira amacumbi cyangwa se bari basanzwe bafite amazu ari mu manegeka bagatuzwa mu mazu meza afite ibikorwaremezo birimo amashyanyarazi n’amazi.
Nyiraneza Cleonifrida umwe mu babyeyi bahawe aho gutura mu byishimo byinshi yabwiye Rwandatribune ko yishimiye iki gikorwa ngo kuko akarere ka Rubavu kamwibutse kakamuha inzu nziza irimo n’ibikoresho byose byo munzu mu gihe ubusanzwe yabaga munzu ihomeshaga amase yendaga kumugwaho .
Yagize ati:” Kubera ibyishimo narize. Ndashimira akarere ka Rubavu na Perezida Paul Kagame batwibutse bakaba baduhaye aho gutura heza. Mbere nabaga munzu nahoraga ntera amase yenda kuzangwaho none nahawe inzu nziza yo guturamo n’umuryango wanjye.
Mbere nakundaga kumva nitereye ikizere kubera imibereho mibi ariko ubu nagaruye ikizere kubera ubuyobozi bukomeje kutuba hafi.
Busoro Cleophas ni umusaza w’imyaka 90 wishimiye gutuzwa mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Mudende yagize ati: “Navutse mu 1931, nabonye ingoma y’umwami Musinga, umwami Rudahigwa, ubutegetsi bwa Kayibanda n’ubwa Habyarimana ariko sinigeze mbona Leta y’ubakira abaturage ikabaha n’inka. Turishimye kuba Leta y’uRwanda ikomeje Kutuzirikana.”
Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’akarere ka Rubavu wngirijr ushinzwe Ubukungu n’iterambere wari uyoboye iki gikorwa yavuze ko iki gikorwa ari Kimwe mu Mihigo y’akarere ka Rubavu igamije gutuza Abanyarwanda ahantu heza maze asaba abamaze gutuzwa muri ayo mazu y’ikitegerezo kuyitaho bakajya barangwa n’isuko ndetse anogeraho ko nabo bagomba gushiraho akabo kugirango bakomeze kwiteza imbere.
Yagize ati:” Uyu ni umwe mu Mihigo akarere ka Rubavu kari karahize ndetse kikaba ari n’igikorwa cy’indashikirwa kigamije gutuza abanyarwanda ahantu heza hanafite ibikorwa remezo by’ibanze nk’amazi ,amashyanyarazi, amavuriro ,amashuri n’ibindi.Nkaba nsaba aba bahawe amazu yo guturamo kuyitaho ndetse nabo bagashiraho akabo kugirango bakomeze kwiteza imbere”
Vice Meya Nzabonimpa yakomeje avuga ko Akarere ka Rubavu Kazakomeza iki gikorwa cyo gutuza abanyarwanda bubakira abatishoboye amazu meza yo guturamo .
Mu miryango 44 imaze gutuzwa n’akarera ka Rubavu mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Mudende, isaga 22 yamaze guhabwa inka zihaka aho buri muryango wahawe inka imwe ,bikaba biteganijwe ko indi miryango isigaye nayo izahabwa inka uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Aya mazu akaba yarubatswe n’akarera ka Rubavu k’ubufatanye n’Inkeragutabara mu rwego rwo gufasha abatishoboye babashakira aho gutura heza hanafite ibikorwa remezo by’ibanze.
Hategekimana Claude