Ishuri Ecole Don Des Anges, ni ishuri ry’incuke riherereye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, ku murenge wa Rugerero.
Ni ishuri ryigisha ibyiciro bitatu by’incuke, ryakira abana kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5. Ni ishuri rifite ireme ry’uburezi rishimwa na benshi kuko abana bahize bahakura ubumenyi buhagije.
Ni ishuri riha buri mwana wese urigana uburere n’indangagaciro zikwiye, rikanatoza umwana gusoma, kubara no kwandika, no kuvumbura ubushobozi n’izindi mpano yifitemo. Indimi abana bigamo ni Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Ururimi w’Amarenga.
Kuki mu minsi ishize hari inkuru zacicikanye zivuga ko iri shuri ryakoze indangamanota zirimo amakosa y’imyandikire?
Umuyobozi w’ishuri Madame INGABIRE yabwiye Rwandatribune ko ibi byavuzwe abantu badakwiye kubyitaho kuko izo ndangamanota atari we wazisohoye, avuga ko izo yatanze zari zimeze neza kandi zifite na Kashe y’ikigo.
Yaboneyeho kuvuga ko amwe mu mafoto yakoreshejwe mu myirondoro y’umuyobozi w’ishuri ndetse n’amakuru yatanzwe mu nkuru zagarukaga kuri icyo kibazo atari byo, ndetse ko atari we wabitangaje.
Yaboneyeho gukangurira ababyeyi gukomeza kugirira icyizere ishuri kuko nta cyahindutse mu burezi bwiza basanzwe batanga, anatugaragariza indangamanota z’ukuri batanga.
Iri shuri Ecole Don Des Anges ryakira abana kuva saa mbiri za mugitondo bagataha saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ababyeyi barashishikarizwa kuhazana abana babo kuko bazahabona uburezi bufite ireme.