Nyuma y’umuganda rusange wabereye mu karere ka Rubavu, Hon Mukabikino Jeanne Henriette yasobanuriye abaturage bo mu murenge wa Nyundo impamvu yo kwandikisha abana bavuka ndetse no kwandukuza abapfuye ndetse bakavuga n’icyo bazize, ko bishobora gutuma igenamigambi ry’igihugu rigenda neza.
Abayobozi batandukanye barimo Hon Mukabikino Jeanne Henriette bitabiriye umuganda
Ibi byagarutsweho m’ubukangurambaga bwakorewe mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2023, ubwo abaturage babwirwaga ko kwandikisha umwana uvutse bifasha igihugu ku muteganyiriza mu igenamigambi ry’igihugu ndetse no kwandukuza abapfuye ukavuga n’icyo bazize bigafasha igihugu gutegura, ibikorwa bijyanye n’ibikenewe ndetse n’abaturage bahari.
Abari mu muganda bitabiriye inama
Ibi byagarutsweho mu kiganiro abari bitabiriye umuganda wabereye mu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu, bagejejweho n’abadepite, ubwo bari basoje gutera ibiti ku nyengero z’umugezi wa Sebeye uherutse gukora ibara ubwo habaga Ibiza biteye ubwoba muri aka karere.
Hon Mukabikino Jeanne Henriette yateye igiti ashimangira ko kubunga bunga ibidukikije ari isoko y’ubuzima
Hon Mukabikino Jeanne Henriette yasobanuye ko iyo ubyaye umwana ntumwandikishe, igihugu mu ngengo y’imari yacyo , kitajya kimuteganyiriza, bityo ugasanga hateguwe ibidahagije kuko haba hateguriwe bake kandi ari benshi.
Yagarutse kandi no kukuba umuntu upfuye aba agomba kwandukuzwa kugira ngo ibiteganirizwa abanyagihugu, bidateganirizwa n’abatakiriho bigatuma, ibyagombaga kwifashishwa bifasha igihugu, bipfa ubusa kuko hateguiwe n’ibidakenewe kuko biba byateguriwe n’abatakiriho.
Aba baturage basabwe kugerageza kubyara abo bashobora kurera, ndetse abasaba ko bagerageza gutegura ejo hazaza h’imiryango yabo, kuburyo ikibazo cy’amakimbirane kivugwa mu miryango kizacika burundu mu bana b’u Rwanda.
Muri iyi nama kandi umuyobozi w’akarere ka Rubavu by’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias yasobanuriye abaturage ibyiza byo kubana neza mu muryango, ndetse anabasaba ko baharanira kubungabunga ubuzima bw’imiryango yabo.
Abaturage bamaze kumva impanuro bari bagenewe bagaragaje ibyishimo byinshi mu mudiho utagira uko usa.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com