Kuwa 16 Ukwakira 2021 nibwo mu turere twose tugize igihugu cy’uRwanda abaturage bitabiriye igikorwa cy’ amatora y’inzego z’ibanze uhereye mu isibo , imidugudu, utugari, imirenge na komite nyobozi z’uturere twose uko ari 30.
Ubucukumbuzi bwakozwe na Rwandatribune mu karere ka Rubavu bwagaragaje bimwe mu bikorwa birimo iby’ iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bitabashije kugerwaho muri iyi manda y’imyaka itanu irangiye ndetse akaba ari n’umukoro ku buyobozi bushya bw’aka karere buzaba bwatowe.
Bimwe muri ibyo bikorwa n’ibi bikurikira:
- lbikorwa remezo
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dukurura ba mukerarugendo ariko usanga kadafite ibikorwa remezo bihagije by’umwihariko mu mujyi rwagati aho usanga hakiri inzu zishaje zitagendanye n’igihe, imihanda idahagije kandi idatunganyijwe ku buryo usanga mu mujyi rwagati hakiri imihanda y’ibitaka nayo idatunganyije bigatanga ishusho itari nziza ikwiye uyu mujyi w’ubukerarugendo ndetse uzwiho kugendwa n’Abanyarwada benshi baturutse mu mpande zose z’igihugu .
Umanutse gato hafi yaho bita kwa Rujenda aho bategera tagisi naho haragara imyanda mu muhanda n’inzu zasenyutse .N’ubwo ibikorwa remezo birimo imihanda n’ibindi bisa n’ibyandindiye muri kano karere Commite nyobozi icyuye igihe iyobowe na Habyarimana Gilbert yagerageje kwikubita agashyi ubu hakaba hari ibikorwa remezo birimo kubakwa muri uyu mujyi birimo, imihanda yatangiye kubakwa mu mudugugudu wa Mbugangari n’ahandi hazwi nka Buhuru .
Ikindi n’ ikibazo cya gare igomba kubakwa ahitwa i Nyakabungo ariko iyi gare ikaba yaraheze mu mishinga kuko hashize imyaka itari mike iyi gare yemejwe ko igomba kuhubakwa ariko kugeza magingo aya amaso akaba yaraheze mu kirere.
Hagaragara ibikorwa bitandukanye birimo ubukanishi bw’ imodaka ubucuruzi, n’ikibuga kigishirizwamo imodoka.
Nta gare ifatika iri mu karere ka Rubavu kuko ikoreshwa ubu iherereye hafi ya petite bariyeri ari ntoya cyane bituma itabasha kwakira imodoko ziturutse hirya no hino ndetse ikaba itagendanye n’igihe .
Ni mugihe nyamara kano karere kari mu turere tugendwa cyane bitewe n’imiterere yako ikurura benshi hakiyongeraho n’ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Isoko rya Kijyambere rya Gisenyi rwadindiye
N’ubwo imirimo yo kuryubaka yongeye gusubukurwa muri uyu mwaka wa 2021 , mu mujyi wa Gisenyi rwagati naho haragararaga isoko rya Kijyambere rimaze imyaka isaga 11 ritangiye kuko ryatangiye kubakwa mu mwaka 2009 ariko kugeza magingo aya, uko ubuyobozi bw’akarere bwagiye busimburana imirimo yo kuryubaka ngo ryuzure yakomeje kugenda iba ingorabahizi ndetse kugeza magingo aya rikaba rikigaragara nk’igihangari nabyo bituma benshi baryibazaho rikaba rinangiza ishusho y’umujyi .
Ni mugihe isoko rya Gisenyi riherereye mu mujyi rwagati rigaragara nk’irishaje cyane ndetse igice kimwe kikaba kidasakaye bituma bamwe mu bacuruzi banyagirwa igihe imvura yaguye .
2.Ubucuruzi
N’ubwo akarere ka Rubavu ari kamwe mu turere dukorerwamo imirimo y’ubucuruzi ku rwego rwo hejuru nyuma y’umujyi wa Kigali kubera ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’aka karere n’umujyi wa Goma muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, haracyagaragara imbogamizi zirimo, akajagari k’abacururiza ku mihanda bazwi ku izina ry’”abazunguzayi “ bituma abacururiza ahabugenewe nko mu masoko bavuga ko bibabangamira ndetse rimwe na rimwe bikabateza igihombo.
Ubwo twasuraga bamwe mu bacuruzi bakorera muisoko rya “ Rubavu Cross Border MARKET” Riherere hafi n’umupaka ahitwa kuri Petite bariyeri twabashije kuganira na bamwe mu bahakorera maze mu ijwi ryuzuye agahinda badutangariza ko kuva bajya muri iri soko batarabasha kugira icyo bunguka ahubwo bakomeje guhura n’ibihombo bikabije kuburyo bamwe barivuyemo ndetse n’abandi biteguye kurivamo n’iba ntagikozwe ngo imbogamizi zituma rino soko ridakora neza zishakirwe umuti . Ni mugihe iri soko kugirango ryuzure ryatwaye akayabo k’amafaranga asaga 2 ,700,000,000 FRW
Zimwe mu mbogamizi zigarazwa n’abakorera muri iri soko zituma ritabasha kubona icyashara ndetse n’abacuruzi benshi bakaba batitabira , kurikoreramo ngo ni akajagari k’abazunguzayi usanga barikikije bacururiza mu nkengero zaryo bigatuma abakagombye kugana iri soko batangirwa n’abazunguzayi ngo kubera ko babagurisha kugiciro kiri hasi y’icyo mu isoko bigatuma abashoye amafaranga yabo muri iryo soko batabona abakiriya.
Ikindi ngo ni umuhanda ukikije iri soko wari usanzwe unyuramo imodoka ziza gutwara ibicuruzwa byabo wasenywe hagamijwe kuhubaka uhabereye ariko hakaba hashize igihe utaruzura ndetse imirimo yo kuwubaka ikaba yarahagaze aho kuri ubu ugaragara nk’icyobo bituma ntamodoka ibasha kongera kuwunyuramo ibintu abacuruzi bavuga ko byabagabanyirije icyashara bikabateza igihombo.
Aba bacuruzi baratunga agatoki inzego z’ubuyobozi bucyuye igihe kudashiramo imbaraga n’ubushake bihagije kugirango kino kibazo kibashe guvugutirwa umuti
Isuku
N’ubwo muri manda irangiye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagerageje gukosora ikibazo cy’isuku nke yakunze kugaragagara muri kano karere ugereranyije n’abababanjirije mu mujyi wa Gisenyi haracyagaragara isuku nke hirya no hino mu duce tugize uyu mujyi , kuko usanga haba mu mihanda cyangwa se ahateranira abantu benshi nkaho bategera imodoka cyangwa ahakorerwa ubucuruzi.
Hakiyongeraho ikibazo cy’ubwiherero rusange hafi ya Ntabwo, ibintu bibangamira abagana uyu mujyi baba abahakorera ibikorwa byabo bya buri munsi, n’abandi baza muri uyu mujyi mu bikorwa by’ubucuruzi cyangwa ubukerarugendo.
Ibi kandi bikajyana n’ikibazo gikomeje kwibazwaho cyane kigendanye n’umuco wo gusabiriza usa n’ujyenda ufata indi ntera aho mu mujyi wa Gisenyi mu duce twawo dutandukanye,uhasanga ababyeyi benshi barikumwe n’abana babo birirwa ku mihanda no mu makaritiye basabiriza abahisi n’abagenzi bikaba byarabaye nk’umuco .
Ntitwarangiza tutavuze no kukibazo cyakunze kuvugwa mu karere ka Rubavu aho ubuyobozi bucyuye igihe mukarere ka Rubavu bwakunze gushinjwa guheza itanangazamakuru ryigenga k’uburyo guhabwa amakuru udakorera igitangazamakuru cya leta bikunda kugorana ndetse no mu nama nyinshi z’ubuyobozi hakaba hatumirwa RBA yonyine
Inkuru yaciye kuri Radiyo 10 Mukiganiro zinduka abanyamakuru Oswald Mutuyeyezu na Ramesh Nkusi mu cyo bise “ Operasiyo Rubavu banenze imikoranire idafututse y‘ubuyobozi bwa Karere ka Rubavu n’itangazamakuru.
Nyuma yo gukora kino kegeranyo Rwanda Tribune yifuje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kugirango bugire icyo bubivugaho ariko ntibabasha kuboneka kugeza ubwo twandikaka iyi nkuru kuko batwoherereje ubutumwa bugufi batubwirako bigoranye kuboneka muri iyi minsi bitewe n’ uko bahugiye mu matora y’inzego z’ibanze.
Umva ikiganiro Umuyobpozi w’Inama Njyanama y’akarere ka Rubavu Nyirurugo Come De Gaulle yagiranye n;umunyamakuru wacu Hategekimana Claude.
Hategekimana Claude & Louis Marie M