Uturere 27 two mu Ntara enye z’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021 twazindukiye mu matora yo gutora abayobozi b’Inama Njyanama ndetse na Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere n’Aba mwungirije babiri barimo ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere ndetse n’ushinzwe imibereho myiza.
Umuyobozi mushya watorewe kuyobora akarere ka Rubavu Bwana Umugide Kambogo Ildephonse avuga ko agiye kwihutisha iterambere ry’aka karere, nyuma yo kwicara akumva impamvu y’idindira ry’imwe mu mishanga imaze imyaka yarananiranye. Irimo isoko mpuzamipaka rizwi nka ‘Rubavu Cross Border Market’.
Yagize ati “Ubundi ikintu cyihutirwa iyo haje ikibazo icyari cyo cyose urabanza ukacyumva ukamenya icyigitera mbere y’uko ugishakira igisubizo.
Ibyo nibyo biba byihutirwa, mu by’ukuri njye icyo ngenderaho nk’umuyobozi w’Akarere ni uko ibibazo byose aba ari amahirwe kuri njye. Ntabwo ibibazo ari ibibazo.”
Yakomeje avuga ko icyiza ni uko abambanjirije batagiye, Icyo ni ikintu gikomeye cyane igisigaye n’imbaraga zacu no kwihutisha iterambere ry’akarere. Abo tuzakorana ni ukwihuta nta kugenda buhoro.” Yakomeje agaragaza ko adatewe ubwoba n’ibibazo akarere gafite.
Yagize ati “Iyo ikibazo kije ni uburyo bwiza bwo kugitekerezaho n’uburyo bwiza bwo gukorana n’inzego zitandukanye kigashakirwa igisubizo mu bisubizo byinshi muba mufite imbere ku meza mugahitamo ikingenzi ku buryo bwihuse.”
Bwana Kambogo afite ubunararibonye mu bigendanye n’ubukerarugendo.
Akarere ka Rubavu gashyirwa mu bice bikurura ba mukerarugendo kubera ibyiza nyaburanga gafite ariko ibikorwa remezo bimwe na bimwe ntabwo bishyirwamo imbaraga ngo bitunganywe.
Nsanzimana Germain