Mu rwego rwo kurushaho kwitegura ndetse no guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza mu karere ka Rubavu hashojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA ku bufatanye n’ ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bagize Komite zímicungire y’ibiza ku rwego rw’akarere (DIDIMAC )n’urwego rw’Imirenge (SEDIMACs) byumwihariko Nyundo, Kanama na Rugerero ikunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura y’itumba.
Ni amahugurwa agamije kongerera ubumenyi ndetse n’ubushobozi abagize komite z’ imicungire y’ Ibiza ku rwego rw’imirenge ndetse n’akarere mu rwego rwo gushyira mubikorwa ámabwiriza agenga ubutabazi no gukumira Ibiza nkuko bisobanurwa na ACP Egide Mugwiza umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA
Yagize ati: Ukwezi kwa kane nukwa gatanu bwibo dukunda guhura n’ibibazo byimvura mu karere ka Rubavu byumwihariko mu mirenge ya Nyundo na Kanama niho hakunzwe kwibasirwa cyane akaba ari nayo mpamvu twahisemo guhugura aba bayobozi no kubaha uyu mwitozo kugirango turebe uburyo baba biteguyemo ndetse n’ ibikoresho bafite mu rwego rwo gutabara no gusubiza mubuzima busanzwe abashobora guhura n’ibiza.

Uyu muyobozi kandi avuga ko uruhare rw’ umuturage mu kwirinda Ibiza ari ingenzi cyane kabone nubwo leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo kubyirinda no kubikumira, yasabye abaturage kubahriza amategeko agenda abaturiye inkengero z’inzuzi n’imigezi birinda gutura no gukora ibikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Nyuma y’ aya mahugurwa kandi hakozwe n’ umukoro-ngiro ugamije gutabara abahuye n’ibiza, aho bakoraga nkaho byabaye maze buri rwego rwose rugatanga ubufasha hakurikijwe ikibazo gihari. Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Murindwa Prosper avuga ko uyu mwitozo uzabafasha guhangana n’ingaruka z’ibiza no gutabara abahuye n’abyo cyane nk’ akarere gakunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye birimo imvura, imitingito, imyuzure y’amazi n’ibindi.
Yaggize ati: Ni ubwambere dukoze uyu mukoro ngiro wo gukora nkaho Ibiza byabaye, buri wese akareba uko yakwitwara bibaye, ubu rero Ibiza biramutse bibaye byasanga twiteguye ntabwo twahunga mu baturage ahubwo buri wese yahagarara nk’umuyobozi tukabona uko turengera ubuzima bw’abaturage bari mu kaga
Akarere ka Rubavu ni kamwe muturere dukunze kwibasirwa n’ibiza bitandukanye birimo ibyímvura nyinshi, Umugezi wasebeya wuzura ugasenya amazu yábaturage mu mirenge ya Nyundo, Kanama na Rugerero, imitingito itewe n’ iruka ry’ibirunga n’ibindi bitandukanye.

Nubwo leta yakoze ibikorwa byinshi bigamije gukumira amazi y’umugezi wa Sebeya birimo no kubaka inkuta ziyatangira ndetse na Dam nini iyakerereza ngo adakwira mu baturage kuri ubu haracyagaragara ibisigisigi byasizwe n’ibiza byabaye mu kwezi kwa 5 ku mwaka wa 2023 bigahitana ubuzima bw’ábaturage batari bake abandi bikabasenyera.
Nsengimana Donatien
Rwandatribune.com