Ikibazo cy’abana batwara inda zitatwguwe mu Karere ka Rubavu gikomeje gufata indi ntera byumwihariko mu murenge wa Rugerero mu Kagari ka Muhira ahari abana 9 bose kuri ubu bitegura kubyara.
Bamwe mu bana babyaye bakiri bato baganiriye n’itangazamakuru baravuga ko nyuma yo kubyara bakihakanwa n’ababateye inda ndetse imiryango yabo nayo ikabateragirana kuri ubu babayeho nabi bo, n’abo bahetse.
Aba bana bakaba batakambira umuyobozi inzego zose bireba kubaba bugufi mu rwego rwo kudahabwa akato mu miryango, hamwe no kubafasha kubona ubutabera kuko ababateye inda babihakanye abandi bagatoroka.
Bamwe muri aba bangavu baganiriye n’ibitangazamakuru bya Flash ni abo mu murenge wa Rugerero mu kagali ka Muhira mu mazina atari ayabo bwite hari uwo twice Uwimana Jeanette wabyaye afite imyaka 13 y’ubukure undi nawe reka tumwite Uwase Alice wabyaye afite imyaka 16.
Aba bombi mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru icyo bahurizaho ngo nuko bajya gutwara inda zitateguwe bashutswe n’ababateye inda babizeza ibitangaza by’imyenda n’ibindi bazabagurira ariko bamara kubyara bakabihakana bityo imibereho yabo n’abo bahetse ikaba ikomeje kugorana.
Zimwe mu ngaruka bahuye nazo bakimara kubyara harimo kuba barabyaye badakuze, kuba baratereranwe n’imuryango yabo, kubura icyo bagaburira abana ndetse no gutototeza bikomeye.
Ikindi bavuga ngo nuko bagerageje no kugeza ikibazo cyabo mu nzego z’ubuyobozi ariko zikabarangarana ntizite ku kibazo cyabo babura imbaraga zo kubikurikirana bakiyicarira.
Uyu twise Jeannette yagize Ati: Ingaruka byangizeho nuko nabyaye ntashoboye kurera bigatuma mva mu ishuri ndetse bigatuma nshwana no murugo bambwira ngo nirirwa ndi kurya gusa ntacyo nkora, icyo nzi nukwirirwa ndabyaragura gusa, nafata nisafuriya ngo nitekere bakayinyima kugeza ubwo numvise nshaka no guta umwana ariko undi mutima urabimbuza”.
Akindi agarukaho ngo nuko yagerageje no gutanga ikirego kuwamuteye inda ariko ngo amusubizako ntawe uburana n’umuhamba cyakora ngo nyuma baje kumufata baramufunga ariko nyuma baza kumurekura ubu aridegembya.
Ngo yagerageje no kujya ku karere biranga ageze aho yigira inama yo kujya muri Perezidanse, ubwo yageraga Kigali umumotari umutwaye ahubwo amujyana kuri Isange One Stop Center ya Kigali, ahagezengo abasobanurira ikimugenza, bahita bahamufungira ahamara iminsi bamugaburira nyuma baza guhamagara akarere kajya kumufata kamugarura mu rugo.
Bamwe mubaturage twaganiriye bavuzeko muri aka kagari ka Muhira hagaragara abakobwa benshi babyaye badakuze hamwe n’abandi batwite, zimwe mu mpamvu batanga zituma imibare ikomeza kwiyongera harimo ubukene, ibibazo byo mu miryango n’imyitwarire idahwitse igaragara mu rubyiruko rw’iki gihe.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Murindwa Prosper avuga ko bagiye gukorana n’inzego zose bireba mu kuganiriza imiryango byumwihariko iy’aba bakobwa babyaye, abatereranwa bakegera ubuyobozi bukabafasha kubona ubwunganizi mumategeko bityo aho bishoboka bagahabwa ubutabera.
Ikibazo cy’abana batwara inda bakiri bato kimaze gufata indi ntera nyuma y’uko leta isa nidohotse kuri iki kibazo, mu kagari ka Muhira honyine habarurwa abana b’abakobwa icyenda batwite, abandi batari bake bari konsa, mu mezi 8 ashize hakaba hanaze kubarurwa abangavu 141 batwaye inda zitatwguwe mu Karere kose, ibi bikaba bigira ingaruka kuri bo zirimo no kuva mu ishuri.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com