Ikibazo cy’isoko rya Rubavu ni ikibazo cyabaye agatereranzamba mu mujyi wa Rubavu, aho iri soko rimaze imyaka isaga 10 ryarubatswe ariko kugeza na n’ubu rikaba ritaruzura kubera impamvu zitandukanye zagiye zigarukwaho n’akarere zirimo n’ibibazo by’ibiza nimitingiyo yibasiye aka karere ,iruhande rwaryo hakiyasa umututu.
Ikindi kibazo cyadindije iri soko ni ikibazo cy’amikoro aho byagaragayeko ihuriro ry’abashoramari mu karere ka Rubavu Rubavu Investment Company Ltd (RICO) bashatse no kujya kwaka inguzanyo muri banki ariko bagakomwa mu nkokora n’uko akarere gafitemo imigabane bityo kakagongana n’ingingo zigenderwaho mu kwaka inguzanyo bitandukanye n’umuntu cyangwa umushoramari ku giti cye, ndetse n’ikibazo cy’imicungire y’isoko hagati y’akarere na RICO
Kuri iyi ngingo mu rwego rwo korohereza aba bashoramari ba RICO Ltd, akarere kakaba karemeye kwegurira abikorera imigabane yose gafitemo hanyuma kakayibaha nk’inguzanyo y’igihe kirambye, RICO Ltd ikazagenda yishyura buhoro buhoro mu rwego rwo gukuraho inzitizi zose zatumaga iri soko ritubakwa ngo ryuzure, ndetse biyemeza ko amatora y’umukuru azaba abacuruzi baratangiye kurikoreramo.
Mu nama njyanama y’akarere yateranye kuri uyu wa kane tariki 30 Ugushyingo 2023, byagaragaye ko nanone imigabane akarere gafite muri iri soko idahagije maze kiyemeza kongeramo Miliyoni 600 kugirango iri soko rishobore kuzura nk’uko babyiyemeje ko mukwezi kwa Gicurasi, 2024 rizaba ryaruzuye.
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu Dr. Ignace Kabano yabwiye itangazamakuru ko akarere ka Rubavu kazakora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo cy’isoko rya Gisenyi cyabaye agaterera nzamba gikemuke,harimo kongeramo imigabane, gushaka abandi bafatanyabikorwa no gushyiraho umurongo w’icyerekezo kinoze kugirango rishobore kuzura mu gihe bihaye.
Yagize Ati: “Icyizere kirahari ko rigiye kubakwa vuba kuko Leta y’u Rwanda n’akarere bafata iri soko nk’ikintu cy’ingenzi ku baturage bayo ku buryo bitakwemera kurebera mugihe bigikomeje gutinda, akarere rero kiyemeje kubigiramo uruhare, inzira kazacamo ni nyinshi ,ari zo gushaka abafatanyabikorwa bandi, n’abandi bashoramari banini dukomeza kungurana ibitekerezo tureba aho bigeze, dushaka imbaraga kugirango tugane muri icyo cyerekezo.
Mu ngamba akarere kafashe kugirango uyu mushinga w’isoko urangire harimo kwegurira PSF imigabane yako ingana na 2,018,000,000 z’amafaranga y’ u Rwanda. Hari kandi no kwegurira PSF ubutaka bugahabwa agaciro k’inyubako gusa gakabakaba hafi 1,300,000,000 z’amafaranga y’ u Rwanda biciye mu masezerano y’ubukode bw’igihe kirambye.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com