Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika iharanra Demokarasi ya Congo Antoine Felix Tshisekedi bahuriye ku mupaka wa la Corniche uhuza ibihugu byombi .
Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame byitezwe ko basura ibice by’umujyi wa Rubavu byangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye kuwa 12 Gicurasi rigakurikirwa n’imitingito ikomeye yanangije byinshi haba ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera i Rubavu mu burengerazuba bw’igihugu urimo gukurikirana uyumuhango , avuga ko kuri ubu abakuru b’ibihugu byombi batangiye gusura bimwe mu bice by’umujyi wa Rubavu byangijwe n’imitingito ikomeye yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Aba bakuru b’ibihugu byombi barimo kuzenguruka umujyi wa Rubavu, barasura ahacumbikiwe impunzi z’Abanyekongo zahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo zikiri mu Rwanda.
Byitezwe ko ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu Perezida Kagame nawe azasura Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko umujyi wa Goma wo muri Kivu y’Amajyaruguru uteganye n’ikirunga giheruka kuruka.
Nyuma y’uko Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bazaba bamaze gusura umujyi wa Goma byitezwe ko bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.