Umukandida akaba na Chairman w’ Ishyaka rya FPR INKOTANYI Paul Kagame yakiranywe urugwiro aho yari aje kwiyamamariza mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu ku isaha ya saa tanu kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, asuhuza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari baje kumwereka ko bamushyigikiye kandi biteguye kumutora.
Abaturage batari bake baturutse imihanda yose mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro bamugaragarije ibyishimo byinshi bamwereka ko bamwishimiye, kandi ko biteguye mu muhundagazaho amajwi mu gihe cy’ amatora ateganijwe tariki 15 Nyakanga uyu mwaka mu rwego rwo kumwitura no kumushimira ibyiza yabagejejeho.
Bamwe mu baturage bavuga ko barangije kumutora, igisigaye bategereje ngo ni itariki, bagashyira ikimenyetso ku mukandida bahisemo bashingiye ku byiza yabagejejeho.
Mu ijambo rye umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yagejeje ku mbaga y’abanyamuryango b’iri shyaka bari baje kumva imigabo n’imigambi yiteguye kubagezaho yababwiye ko yaje kubasuhuza no kugira ngo bafatanye mu rugendo basanzwemo.
Ubwo yagarukaga ku mateka ya FPR Inkotanyi, yavuze ko yagabiye Abanyarwanda. Ati: “Ngarutse ku mateka ya FPR, nk’uko byigeze kuririmbwa, twese yaratugabiye. Igisobanuro cy’inka ni amajyambere, uyikugabira aba agukunda, uyikugabiye aba akwifurije gutera imbere, ni cyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w’Abanyarwanda”.
Paul Kagame yakomeje agira ati: “Murabizi mu myaka yashize inka bari baraziciye mu Rwanda ariko FPR irazigarura iratugabira twese, bityo rero uwakugabiye uramwitura, ugasubiza urukundo uwakugabiye inka aba yaraguhaye. Ni ugusubiza amajyambere ari mu kuba yarakugabiye, rero igikorwa tugiye kujyamo cyatangiye ejo, haba ku mukandida uzayobora igihugu no ku bakandida Depite, ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR”.
Perezida Kagame kandi yashimiye imitwe ya Politike yemeye kwifatanya na FPR muri urwo rugendo ndetse ahamagara abayobozi bayo abereka abitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza cyaberaga mu murenge wa Rugerero kuri site ya Gisa.
Abaturage b’Akarere ka Rubavu ni bo bahimbiye umukuru w’Igihugu indirimbo yitwa ’Ndandambara yantera ubwoba iyarinze Kagame nanjye izandinde’, ubwo mu mwaka wa 2017 yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu.
Kuri ubu bakaba baramuhiimbiye iyitwa Genda urabanaga nayo ikubiyemo ubutumwa bugaragaza ko Perezida Kagame yateje imbere ububanyi n’amahanga ari nabyo bituma iterambere mu gihugu rikomeza kwiyongera bityo abaturage kuri ubu bakaba batengamaye.
Rwandatribune.com