Aba bagabo bafatiwe mu Mudugudu w’Akimitoni, Akagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi, ahagana saa Munani z’ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo 2024.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari uwari utwaye imodoka w’imyaka 43 na mugenzi we bari bari kumwe w’imyaka 22.
SP Karekezi yaburiye abishora mu bucuruzi bwa magendu, abibutsa ko ibikorwa byo kubafata bikomeje ku bufatanye n’abaturage, ashimira n’abatanga amakuru atuma imigambi yabo iburizwamo.
Yagize ati “Binyuze mu bukangurambaga n’ubufatanye bukomeye n’abaturage, bidufasha gutahura abishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibitemewe n’inzira baba bifashishije mu kujya kubikwirakwiza. Ikindi twibutsa bene abo bantu ni uko habaho amarondo n’imikwabu bihoraho byo kubashakisha, bigera no mu mihanda minini ari naho benshi muri bo bafatirwa, tunashimira abaturage baduha amakuru.”
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro, ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.
Rwandatribune.com