Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu ijoro ryakeye yafashe abantu 76 barimo kunywa inzoga babyina mu tubyiniro dutandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Ibi bibaye nyuma y’amakuru yatangwaga ko utubyiniro dukorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu dukora mu mpera z’icyumweru, abantu bakabyina barenze ku ngamba leta yafashe mu kwirinda Covid 19.
Abafashwe 52 bafatiwe mu kabyiniro ka Roxy Restaurant&Night Club kazwi nko kwa Nyanja nyuma y’uko hajemo guteza akavuyo barimo kubyina igisope,abandi bakaba bavanywe ahandi hatandukanye.
Muri iki gitondo nibwo umuyobozi w’akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yaje kubaganiriza muri Stade Umuganda aho bari barajwe, abasaba guhindura imyumvire bakareka kwitwaza ko bari muri Restaurants.
Ati “Nta gisobanuro mwatanga mugomba guhindura imyumvire kuko mutumva impamvu muri hano. Mgomba kugendera ku mabwiriza leta yatanze mu kwirinda icyorezo. Birababaje kuba hari abantu nkamwe mugikora ibintu nk’ibi’’.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yaburiye abitwaza ko bategura amafunguro bakahahindura utubari asaba itangazamakuru kujya ritanga amakuru aho barenze ku mabwiriza.
Ati “Ibyari utubari bongeyeho Restaurant kugira ngo barebe uko bakora ibitemewe. Twabivuze inshuro nyinshi ko n’abo bacuruza ibyo kurya ubona bashaka gucuruza inzoga kuruta ibifungurwa. Itangazamakuru ni ukujya mudufasha kuko Polisi itaba kuri buri kabari. Igikenewe ni amakuru kugira ngo natwe tugere tubikemure, icyorezo kirahari abantu bareke kudohoka’’
Nyuma yo kugirwa inama abafashwe baciwe amande y’ibihumbi 10 Frw , abafite utubari twafatiwemo abantu barishyura amande y’ibihumbi 500 Frw.
Ni ubwo amabwiriza ya Leta y’uRwanda abuza utubari gufungura,umunyamakuru wacu ukorera iRubavu yasuye utubari twinshi dukorera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu tumwe tuzwi nka LiverSide,Tam Tam,Litre Paris n’utundi turi hagati mu mujyi wa Rubavu ntitwigeze twubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 kuko henshi hagumye ibirori ndetse n’iminsi mikuru y’amavuko yakomeje ihakorerwa.
Ubwanditsi