Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cya kabiri cy’ihinga cya 2024 B, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rubavu NZABONIMPA Deogratias yabwiye abaturage bo m’ umurenge wa Bugeshi hatangirijwe icyo gikorwa ko ataje guhinga ibyo bazajya bagurisha abamamyi cyangwa ngo babicuruze magendu.
Yagize ati: «Ntabwo twaje guhinga ibyo muzagurisha abamamyi cyangwa ngo mubijyane muri magendu, turi guhinga kugira ngo twongere umusaruro w’abaturage bacu babone ibibahaza ».
Uyu muyobozi kandi yagiriye inama abaturage ba Rubavu muri rusange guhinga bagendeye ku nama bagirwa n’abashinzwe ubuhinzi, harimo gusimburanya ibihingwa mu murima, gukoresha neza ifumbire y’imvarugaruganda ndetse n’ifumbire y’imborera.
Yabibukije kandi ko mu kugira ngo umusaruro m’ubuhinzi wiyongere bakwiye kujya bahinga imbuto nziza zindobanure kandi zatubuwe n’abatubuzi bizewe bo mu gihugu bakirinda guhinga imbuto zaturute ahantu hatizewe anabasaba ko umuntu wese wagaragara agenda azereza imbuto mu baturage bakwiye ku mufata bakamushyikiriza urwego rw’ubuyobozi bubegereye cyangwa inzego z’umutekano.
Yavuze kandi ko leta ikora uko ishoboye kose kugira ngo umunyarwanda abashe kubona ikimwunganira m’ubuhinzi abashishikariza kwiyandikisha muri gahunda ya Smart-Nkunganire kugira ngo bajye babonera imbuto n’ifumbire ku gihe, anabasaba kubyaza umusaruro amakuru y’iteganyagihe kugira ngo umusaruro bifuza m’ubuhinzi babashe kuwugeraho.
Site ya Kimitoni iri mu kagari ka Butaka mu murenge wa Bugeshi ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga, iri k’ubuso bwahujwe bungana na ha 90 hakazahigwa ibirayi nkuko aricyo gihingwa cyatoranyijwe muri iki gihembwe cy’ihinga.
Akarere ka Rubavu kari m’uturere abaturage bako babarizwa m’umirenge y’icyaro batunzwe n’ubuhinzi kandi ari nabwo bakesha kubona ifaranga bikaba byaranatumye, ubuyobozi bw’aka karere bufata icyemezo ko 47% y’ubutaka bwa k’akarere bugomba guharirwa ibikorwa bw’ubuhinzi.
Abaturage bo muri uyu murenge bakaba bishimiye kuba bifatanyije n’inzego zitandukanye muri iki gikorwa byumwihariko ubuyobozi bw’akarere, ibi bakabibona nko kubashigikira mui ibi bikorwa kandi bakaba bizeye umusaruro doreko iki gihembwe bagitangiye kare.
Aba bahinzi bakaba basabwe ko bitarenze tariki 15 Werurwe uyu mwaka, abahinzi bagomba kuba barangije gutera kugirango izuba ry’impeshyi rizasange imyaka imaze gukomera mu rwego rwo kwirinda ko yazicwa n’izuba itarera, abonera ho umwanya wo gusaba abahinzi ko ntahantu hagomba gusigara hadahinzwe kugirango iki gihembwe kizabonekemo umusaruro uhagije.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com