Mu kiganiro n’itangazamakuru giherutse gukorwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko ntaho bahuriye na serivise mbi zihabwa abaturage bikitirirwa one stop center.
Ibi, Nzabonimpa Deogratias akaba yabivuze asobanura ibibazo bikunda kugaragazwa n’abaturage bakenera ibyangombwa by’ubutaka ndetse n’ibyangombwa byo kubaka no kuvugurura amazu bagaragaza ko bajya bahabwa serivise mbi ndetse rimwe na rimwe bagatinda guhabwa ibyo basabwe .
Yagize ati “Ntabwo aritwe dutanga serivisi mbi muri one stop center , ibyo gutanga ibyangombwa by’ubutaka ntabwo bikorwa na one stop center kuko iki kigo ahubwo gifasha umuturage kuzuza ibisabwa kugira ngo abone icyemezo cy’ubutaka gitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka, ibyo gutanga ibyemezo byo kuvugurura no kubaka inzu bikorwa neza ahubwo ubuyobozi buvangirwa n’abahuza bari hagati ya one stop center n’umuturage, abo nibo batanga serivise mbi maze bikitirirwa iki kigo.
Ati: “Turi kuganira uburyo aba bantu bahuza abaturage n’iki kigo mu gushaka ibyangombwa bavaho maze bikegurirwa abigenga akaba aribo bashaka abakozi bahagije bakaba aribo bajya bakora ibyo byakorwaga nabo bantu bari hagati, akarere kari gutekereza uburyo baganira nabikorera bakegurirwa ibyo byakorwaga nizo nzobere , maze bagasinyana amasezerano n’akarere uburyo bakwiye kubikoramo kandi neza.”
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asobanura ko iyo umuntu akeneye icyangombwa cy’ubutaka , hari abandi bantu bo ku ruhande b’aba tekinisiye babafasha gushushanya ibibanza byabo ndetse no kubipima maze bagashyira muri sisiteme ibyo bakoze maze ibisubizo bahawe rimwe na rimwe ntibimenyeshwe abaturage babatumye bakaba bababwira nibitandukanye n’ibisubizo bahawe , ntibababwire ibyo umukozi wa one stop center yabasubije bigatuma umuturage agirango ni akarere gatuma babona serivise mbi mu gihe ari abo batumye babikoze ugutandukanye n’uko bagakwiye kubikora.
Ibyo kandi ngo biba no kubasaba ibyangombwa byo kubaka, kuko hari igihe umuturage aha umutekinisiye ikiraka cyo kumukorera igishushanyo cy’inzu akeneye kubaka akaba yakora igishushanyo cy’inyubako kitujuje ibipimo bisabwa cyangwa se akaba agiye kubaka ahantu hatemerewe kubaka maze agasubizwa ko akwiye kujya kubikosora bikarangira atagejeje igisubizo yahawe kuwamutumye .
Iyo mitangire mibi ya serivise ikozwe nuwo utari umukozi w’akarere bikitirirwa akarere ariko ntaho gahuriye nabyo.
Yijeje abaturage ko bigiye kwiganwa ubushishozi abo bantu bagakurwamo maze ibyo bakoraga bikegurirwa abikorera .
Uyu muyobozi yabwiye itangazamakuru ko bamwe mu bantu bakora umwuga wo gupima ibibanza ndetse n’abakora umwuga wo gukorera abaturage ibishushanyo bw’inzu zigiye kubakwa ko aba bikoze nabi hari abari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha ndetse bamwe muribo ubu bari gukurikiranwa n’inkiko kubera gushaka amafaranga menshi kubaturage ,kubaha serivise mbi ndetse no guha abaturage ibyangombwa bihimbano.
Asaba abaturage ko umuntu wese wabaha serivise mbi bakwiye kujya babimenyesha ubuyobozi bw’akarere maze bagakurikirana ibyo bibazo bakabiha umuronko ukwiye kuko bari mu karere nkabakwiye kubahiriza amategeko arengera inyungu rusange z’igihugu.
Hari hamaze iminsi abaturage bo hirya no hino mu mirenge igize aka karere bagaragaza ko serivise mbi bahabwa muri one stop center zifitanye isano na ruswa ishingiye ku mafaranga cyangwa iy’ikenewabo ariko abayobozi baka karere bakaba batarahwemywe kubihakana.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com