Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Murindwa Prosper yatanze Ubusobanuro ku gutinda gufungurwa kw’icyambu kinini mu Rwanda cyubatswe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba, bemeza ko imyiteguro yo kugifungura ku mugaragaro irimbanije.
Prosper Mulindwa Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, avuga ko icyambu cyarangiye ku nakwa mu kwezi k’ Ukuboza mu mwaka ushize wa 2023, ariko ubu bikaba biteganijwe ko kizafungurwa mu kwezi gutaha.
Ni icyambu kinini cyubatswe kuri hegitari ebyiri mu Murenge wa Nyamyumba, mu karere ka Rubavu, ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, biteganijwe ko kizagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mulindwa yagaragaje akamaro k’icyo cyambu, avuga ko kizagira uruhare mu kohereza ibicuruzwa byumwihariko ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda nka Sima ikorerwa mu Rwanda no kwinjiza ibindi ibicuruzwa nkenerwa mu gihugu.
Zimwe mu mpamvu nyamukuru zo gutinda gufungura iki cyambu Mulindwa yagarutseho harimo n’igikorwa cyo gutinda gushyiraho Serivisi z’umupaka nka Poste nshya, izaba ikubiyemo serivisi z’abinjira n’abasohoka zizajya zikorerwa kuri iki cyambu, aho umuntu azajya ahita atererwa Kashe ko yinjiye cyangwa yasohotse atabanje kujya ku mipaka isanzwe izwi nka Petite na Grande Barriere.
Ati: “Ni icyambu kizaba kirimo umupaka mushya n’igice cy’ubucuruzi. Bisobanura ko hari inzego za leta zizakorera aho, harimo Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), Ibiro bishinzwe abinjira, n’abasohoka Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro mu Rwanda, Magerwa, n’inzego zishinzwe umutekano n’ibindi.
Yakomeke agira ati: “Iyo ibigo bitandukanye bigiye gukora mu inzu imwe,haba hagomba imyiteguro n’ibikoresho nkenerwa byifashiishwa mu kazi kabo, ibi rero birasaba imyiteguro ihagije, kandi gufungura imipaka bigomba kuba byandikwa kumugaragaro, igihari cyo imyiteguro irakomeje, kandi ubu harimo harategurwa n’ibikoresho ”
Byongeye kandi, yavuze ko hakenewe umushinga wo gucunga ibice bimwe na bimwe by’icyambu, harimo n’icyiciro cy’ubucuruzi maze yizeza abaturage ko hari gahunda y’uko iki cyambu kizafungurwa bitarenze mu kwezi kwa Kamena 2024. Iyo ni yo .”
Icyambu cya Rubavu gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 1.4 ku mwaka hamwe n’amato abiri atwara imizigo, buri kimwe gifite ubushobozi bwa 500 DWT n’uburebure bwa metero 60.
Nk’uko RTDA ibitangaza, ikiguzi cy’umushinga ku cyambu cya Rubavu ni miliyoni 7.8 z’amadolari. Hagati aho, ikindi cyambu cyo mu karere ka Rusizi kirimo kubakwa, mu gihe ibindi byambu biteganijwe i Karongi na Nkora (akarere ka Rutsiro) biri mu nzira, nk’uko abayobozi ba leta babitangaza.
Ibyambu bine biri mu mishinga y’ingenzi yadindiye ku kiyaga cya Kivu, nk’uko byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2023. Itariki yo gutangira umushinga yatangiye ku ya 17 Kamena 2021.
Dukurikije intego z’igihugu zishinzwe guhindura ingamba (NST1), ibyambu bine byo ku kiyaga cya Kivu byagombaga kubakwa mu turere twavuze haruguru, intego itazagerwaho ku gihe nk’uko raporo ibigaragaza.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com