Mu kagari ka Rwaza mu murenge wa Rugerero, hari abaturage bagerageza kuvugurura amazu yabo yasenywe n’umutingito ariko bakavuga ko ubuyobozi bw’ Akagari bubabangamira bubasaba amafaranga atagira inyemezabwishyu. Umuyobozi w’ Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere yasabye aba baturage kunyura mu nzira ziteganywa n’amategeko, kugira ngo ntibahure n’ izo nzitizi.
Nk’ uko bitangazwa n’ uwabujijwe n’ubuyobozi gukomeza ivugurura ry’inzu ye, Bwana Nsengimana Jean (izina ryahinduwe ku bw’umutekano we) aba bayobozi bari kwaka amafaranga menshi kugira ngo umuntu yemererwe kuvugurura aho yasenyewe n’umutingito.
Mu magambo ye yagize ati: ”Nagize ikibazo nari ndimo gusana kuko nasenyewe n’umutingito nk’ abandi bose, niyambaje inshuti n’abavandimwe kuko nta bushobozi, birangiye mu kanya kashize muri uyu mugoroba abayobozi b’Akagari bageze hano, nibwo bampagaritse, ubwo mbabaza impamvu kandi n’abandi barimo bubaka basana bambwira ko bitemewe ko ngomba gutanga amande y’ibihumbi magana atatu (300.000frw)”.
Uyu muturage akomeza atangaza ko bamumenyesheje ko aya mande agomba kuyatanga kubera yavuguruye. Mu kiganiro RwandaTribune yagiranye n’ Umuyobozi w’ Akagari ka Rwaza, uyu muyobozi yatangaje ko abantu bagizweho ingaruka n’ iki kiza bose bagomba gufashwa, hakaba hari abafashijwe ndetse n’abatari bafashwa bikaba biri mu nzira. Aya makuru akaba ahakanwa n’abaturage aho bavuga ko hari ama lisiti y’abantu bagomba gufashwa, aho bamwe nta bufasha bategereje.
Mu kiganiro yagiranye kuri telefoni n’umunyamakuru wa Rwanda tribune, umuyobozi w’ Akagari ka Rwaza, Bwana Uwimana Faustin yagize ati: “Umuntu wasenyewe n’umutingito ku buryo bworoheje ashobora kuvugurura, naho uwo inzu yasenyutse yose, kugira ngo yubake agomba gusaba uburenganzira mu rwego rw’ ubutaka akabona kubaka.” Abajijwe ku cyerekeranye n’amafaranga asabwa n’abayobozi b’ Akagari, yavuze ko uyu muturage abeshya ko nta bayobozi b’Akagari basabye umuntu kwishyura ayo mafaranga kuko ayo ari amande acibwa umuntu wubatse ahemewe kubaka nta burenganzira abifitiye.
Muri aka kagari hagaragara amazu mashya yubatswe muri ibi bihe abantu barimbanyije imirimo yo kuvugurura nyuma yo gusenyerwa n’umutingito watewe n’ iruka rya Nyiragongo, aho n’ aya mazu yubatswe mu izina ry’ uko nabo basenyewe n’umutingito, nyamara aba bayobozi bakaba bahitamo amazu y’abandi baturage bari kuvugurura kugira ngo babake amafaranga.
Umwe mu baturanyi b’uyu mugabo witwa Hafashimana Bosco, twamubajije inyito aba bayobozi bari guha aya mafaranga ari kwakwa umuturanyi wabo agira ati: “Ibi bintu biterwa n’ikimenyane no gushaka indonke yo mu kwaha bidasobanutse. None se ibi bihumbi magana atatu bari ku mwaka uwabasaba icyemezo cyayo bavuga ko bari gutanga icyangombwa cyo kubaka?”
Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu wungurije ushinzwe ubukungu n’Iterambere Deogratias Nzabonimpa, yashishikarije aba baturage bahura n’ ibibazo nk’ ibi ko banyura mu nzira zateganyijwe n’ amategeko, mu rwego rwo kwirinda ibibazo. Yongeye ho ko byaba byiza umuturage usabwe amafaranga mu buryo budasobanutse, yakwihutira kubimenyesha ubuyobozi afite n’ ibihamya agatanga amakuru mu buyobozi bw’ akarere kugira ngo uyu muyobozi akurikiranwe.
Ku byerekeranye n’ uyu muturage watswe amafaranga n’ ubuyobozi bw’ Akagari], Nzabonimpa yagize ati: “Iki kibazo ni gishya kuri njye, nta nubwo byemewe ko umuyobozi uwari we wese yaka amafaranga umuturage kuko byose bifite inzira binyuramo. Byaba byiza habonetse ibimenyetso bigaragaza ko umuyobozi runaka yagaragaweho iki kibazo, hanyuma agahanwa mu rwego rwo guca uwo muco burundu.”
Abajijwe ku bisabwa kugira ngo umuntu yemerwe kuvugurura yagize ati: “Inzira zo kubaka zisanzwe zizwi. Hari ibiro by’ ubutaka ku rwego rw’akarere, hari umukozi ushyinzwe imiturire ku rwego rw’ umurenge, icyo tugiramo inama abaturage bacu nuko n’ ubundi inzira zisanzwe nta cyahindutse. Muri izi nzego hari inzobere mu bwubatsi, zidufasha kwirinda ko umuntu ugiye kuvugurura atakora ibituma yishyira mu byago, mugihe haje ikindi kiza kikaba cyadutwara abantu. Iyi niyo nama nagira abo bantu.
Denny Mugisha