Akarere ka Rubavu karasaba abafatanyabikorwa bako kugafasha kwesa imihigo baba barasinyanye n’umukuru w’igihugu bakirinda kuba ba ntibindeba ahubwo bagafatanya mu kwita ku mibereho myiza y’abaturage kuko aribo bakorera.
Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu Dr. Ignace Kabano ubwo bari mu nama nyunguranabitekerezo y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa kane tariki 30 Ugushyingo 2023.
Iyi nama yari ihuje abafatanyabikorwa banyuranye bakorera mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rubavu, yagarutse kuri zimwe mu ngingo zishingiye ku bibazo bibangamiye abaturage harimo nk’igwingira ry’abana ndetse n’abana bakigaragara mu amihanda, no kuba hari abaturage batagira ubwisungane mu kwivuza kandi hari imiryango itegamiye kuri leta yakagombye gufatanya n’akarere kurandura burundu ibi bibazo.
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu Nzabonimpa Déogratias yavuzeko nta bafatanyabikorwa ba baringa bashaka, ko ikigambiriwe ari ugushakira umuturage iterambere bityo bakaba bagomba gufatanya n’akarere mu bikorwa bigamije iterambere ry’umuturage bityo abasaba guhaguruka bagakora.
Bishop Felix Gakunde ni umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa Icyerekezo mu karere ka Rubavu, avugako bagiye guhagurukira ikibazo cy’abafatanyabikorwa ba baringa bakagenzura imikorere yabo n’aho bakorera abo bizagaragara ko batuzuza inshingano zabo bagaragaje basaba gukorera mu karere, bazahagarikwa kuko nta musaruro baba bagaragaza mu iterambere ry’akarere.
Yagize Ati:”Ubundi iyo baje gukorera mu karere batubwira ibyo baje gukora n’uburyo bazabishyira mu bikorwa, tukareba niba bihuje n’imihigo y’akarere byaba bihuje bagakora, niyo mpamvu tugomba kubasura tukareba koko niba ibyo biyemeje gukora aribyo bakora byaba ataribyo tukabagira inama, inama tubagira bagahitamo kwivugurura cyangwa bakiviramo hakiri kare kuko ntabwo dushaka ingwiza murongo”.
Akarere ka Rubavu kabarizwamo imiryango y’abafatanyabikorwa igera kuri 66 yibumbiye muri JAF-ICYEREKEZO, ihuriyemo imiryango ya Sosiyete sivile, amadini n’amatorero ndetse n’indi miryango iteganiye kuri leta. Aba bose bakaba bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’umuturage kuko ahanini aba ariwe uri ku isonga mu bikorwa byabo.
Rafiki Karimu.
Rwandatribune.com.