Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba buratangaza ko butazahwema gushyigikira iterambere ry’ abikorera bo muri iyi ntara kuko aribo ruti rw’umugongo rw’iterambere ry’iyi ntara. Byatangajwe n’umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba Dushiminana Lambert ubwo yasozaga ku mugaragaro imurikagurisha ryateguwe n’abikorera bo muri iyi ntara ryaberaga mu karere ka Rubavu.
Abikorera bo mu ntara y’uburengerazuba bari bamaze ibyumweru bibiri birengaho iminsi mike bari mu imurikagurisha bateguye bafatanije n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rubavu JAF-ICYEREKEZO, rikaba ari imurikagurisha ryaberaga mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Bamwe mu baryitabiriye, baba abamurika ndetse n’abaje kwihahira, bose baravuga ko ari imurikagurisha ryateguwe neza kandi bikaba byarabashimishije cyane, kuko akarusho ryateguwe mu mpera z’umwaka aho byabafashije kwishimira gusoza umwaka wa 2023 batangira uwa 2024, dore ko ryanateguriwe n’ahantu heza hafasha abantu kuruhuka neza.
Nkundabanyanga Yasin ni umwe mu bitabiriye iri murikagurisha, aho yaje kumurika aturutse mu karere ka Nyabihu. Avuga ko ari ubwambere yitabiriye imurikagurisha ariko akaba yaragize amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye bakora ibintu bimwe ariko bakabikora mu buryo butandukanye kubera nanone impano zitandukanye baba bafite bityo akumva ko ari ibintu byiza kandi bishimishije, bikaba byaratumye nta murikagurisha azongera gucikwa mu Rwanda.
Yagize ati: ”Twazanye abana nabo turabatembereza, tubereka n’ibyiza bitatse urwanda, batembera mu bwato ku buryo bo batumvaga ko twishyuye amafaranga, ahubwo bakumva bakwigumiramo… byaradushimishije cyane, natwe twungutse abandi bagenzi bacu dukora ibintu bimwe, dusangira ubunararibonye ndetse duhana na nomero ku buryo tuzanasurana tukareba ibyo baturusha natwe tukabereka ibyo tubarusha mbese tugahanahana amasomo kUko kwiga ni uguhozaho.”
Umuyobozi uhagarariye urugaga rw’abikorera mu ntara y’uburengerazuba Nkurunziza Ernest yavuze ko nyuma y’imyaka ine nta Expo iba muri iyi ntara, iyi irangiye babona ko byose bishoboka ndetse bakabona ko ibintu byagenze neza n’ubwo batangiye baza ari bake, ariko mu minsi mikuru abantu bakaba bariyongereye ku buryo bushimishije, ndetse bakishimira ko umutekano wacunzwe neza ku buryo nta muntu wabuze ibintu bye cyangwa ngo hagire impanuka ibera ahantu nk’aha ku mazi kandi hari abantu benshi.
Yakomeje avuga ko bibahaye isomo ry’uko bazakomeza no gutegura izindi Expo zizakurikiraho. Yagize ati: “Iyo bigitangira ntabwo biba byoroshye, ariko uko iminsi yagendaga ishira niko abantu bagiye baza ndetse by’umwihariko mu minsi mikuru ku buryo abantu uretse kuba barungutse ubumenyi banungutse n’amafaranga, kuburyo ntagihombo cyabaye haba kuri twe twateguye iri murikagurisha ndetse n’abikorera baje baza kumurika.”
Umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba Dushimimana Lambert asoza iri murikagurisha ku mugaragaro yavuze ko nk’itara batazahwema gushyigikira abikorera mu bikorwa byose bigamije iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange, yanavuze ko n’ubwo nta byera ngo de ariko byanatanze isura y’uko ubutaha hazategurwa imurikagurisha ryiza kandi rinoze kurushaho.
Yagize ati: “Nk’uko byagaragaye kuri Stand zitandukianye twagiye dusura, mwagaragaje ubushake bwo gukora. Iri murikagurisha ryatanze umwanya wo kugaragaza serivisi zitangwa na Leta ndetse n’umwanya wo kwigiranaho. Iterambere ry’igihugu cyacu rishingiye ahanini ku ruhare rw’abikorera ndetse n’urw’abafatanyabikorwa. Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba buzakomeza kuzirikana no gushyigikira iterambere ry’abikorera hamwe n’urw’abafatanyabikorwa kuko aribo ruti rw’umugongo rw’iterambere ry’igihugu muri rusange”.
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika bagera ku 169 harimo n’abaturutse mu mahanga bagera ku icyenda, mu kurisoza ku mugaragaro hakaba haratanzwe n’ibihembo bitandukanye ku bantu bahize abandi mugutanga serivisi nziza no gucuruza byinshi muri iri murikagurisha.