Ku munsi wejo tariki ya 17 Kanama 2021 mu karere ka Rubavu nibwo habaye umuhango wo gushimira bamwe mu bayobozi b’utugari baje kw’isonga mu kwesa imihigo y’umwaka 2021 mu karere ka Rubavu aho akagari ka Karambo gaherereye mu murenge wa Kanama n’akagari ka Nsherima mu Murenge wa Bugeshi kahembwe moto ebyiri zifite agaciro ka 2.924.000 frw .
Usibye kuba harahembwe abayobozi b’utugari besheje imihigo kurusha abandi, uyu muhango wahuriranye no gusinya umuhigo ujyanye n’isuku n’isukura aho akarere ka Rubavu k’ubufatanye n’abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rubavu biyemeje kwikubita agashyi maze bagakemura ikibazo cy’isuku nke yakunze kugaragara muri tumwe mu duce tugize Akaka Karere.
Vice mayor ushinzwe ubukungu n’iterambere yavuze ko impamvu yo gusinya aya masezerano ari ukugirango hashakwe umuti urambye wo gukemura ikibazo cy’isuku idahagije arinayo mpamvu biyemeje gufata ingamba zidasanzwe kandi inzego zose zikabigendanamo zose ubudasubira inyuma.
Yagize ati: tugomba gushaka umuti urambye wo gukemura ikibazo cy’isuku idahagije mu karere kacu arinayo mpamvu uyu munsi twawugeneye gufata ingamba zidasanzwe kandi tukabijyanamo twese,maze hakabaho ubufatanye butajegajega aho inzego za leta zifite inshingano z’ubukangurambaga ndetse tukazana no guha inshingano abikorera ku giti cyabo , tugomba gushaka ubushobozi bwo guhemba umurenge uzitwara neza mu kwimikaza umuco w’isuku kuva mu muryango kugeza kw’isura y’akarere muri rusange.
Aya masezerano yasinywe hagati y’akarere ka Rubavu kari gahagarariwe na Vice meya ushinzwe ubukungu n’iterambere Nzabonimpa Deogratias n’abayobozi b’ibimirenge igize aka Karere, n’abafatanyabikorwa b’akarere bibumbiye muri JAFU ndetse n’abikorera ku giti cyabo
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Habitegeko Francois yavuze ko Rubavu nk’akarere k’ubukerarugendo gafite ubwiza karemano n’amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro, kadakwiye kuba kagaragara mu myanya itarimyiza ndetse kanatowe mu migi igomba kunganira umugi wa Kigali.
Yagize ati:”nk’umujyi w’ubukerarugendo ni ngombwa ko urangwa n’isuku yo ku rwego rwo hejuru akaba ari nayo mpamvu uyu munsi hasinywe imihigo ijyane n’isuku n’isukura kugirango buri rwego rubifite mu nshingano rugire uruhare mu gushishikariza abaturage kugira umuco w’isuku”
Yakomeje avuga ko kugirango ibi bishoboke hari ikigomba gukorwa aho inzego zose k’ubufatanye zishize hamwe zigomba guhuriza hamwe imbaraga buriwese k’uruhare rwe.
Kugirango ibi bigerweho akerere kiyemeje ko inshuro imwe mu gihembwe hagiye kujya habaho amarushanwa no kugenzura ingo zifite isuku nkeya, kongera ubwiherero , kugenzura ibikorwa remezo bihurirwaho n’abantu benshi, ibibanza bitubatse ko hose hari isuku bikaba bizajya bikorwa buri gihembwe hagamije guhemba indashikirwa ndetse ko ubutaha bashobora kujya bahembwa n’imodoka mu gukomeza k’ubungabunga no kwimakaza umuco w’ isuku.
Hagaragajwe kandi imwe mu mihigo akarere ka rubavu kabashije kwesa ku kigero gishimishije irimo umuhigo wo gukangurira abaturage kwinjira mu bwisungane buzabafasha bageze mu zabukuru n’ejo hazaza, muri rusange akarere ka Rubavu kakaba kari ku mwanya kabiri mu gihugu hose mu turere twabitse amafaranga menshi abaturage bizigamira hakiyongera ho undi muhigo akarere ka rubavu katigeze kesa ku kigero gishimishije ,mu mateka yako ariwo muhigo w’ubwisungane bwo kwivuza ( mutual de Sante) aho akarere kavuye mu myanya y’inyuma kakaza mu myanya yimbere , hakiyongeraho
Ibikorwa by’indashikirwa birimo kubaka ibikorwa remezo, kubakira abatishoboye na gahunda ya girinka byose bikomeje kugerwaho k’ubufatanye n’abaterankunga b’akarere
HATEGEKIMANA Claude