Kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2024 Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba bakoze urugendo rw’amahoro rugamije kwitegura no kwakira Umukandida w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame wiyamamaza kuyobora u Rwanda.
Ni urugendo rwakozwe n’abaturage ababrirwa mu magana biganjemo abatwara abagenzi kuri Moto bazwi nk’abamotari bari kuri moto n’imodoka, bakoze urugendo rw’ibirometero 10 ruzenguruka Akarere ka Rubavu batangiriye mu mujyi wa Gisenyi bambaye, abandi bafite kandi batamirije ibinyabiziga byabo ibirango by’ishyaka rya RPF.
Bimwe mubyo Abanyarubavu bashimira Umukandida w’Umuryango wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame kuba yarabibagejejeho muri manda ye ishize harimo kubaha umutekano, ibikorwa remezo birimo imihanda, amashanyarazi, amavuriro, gare igezweho ijyanye n’icyerekezo yuzuye mu mujyi wa Rubavu, amazi meza n’ibindi.
Aba banyamuryango ba RPF Inkotanyi kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024 bakaba baramukiye mu murenge wa Rugerero kuri College Nyemeramihigo aho biteguriye kwakira Umukandida w’Umuryango wa RPF Inkotanyi, Paul Kagame aza kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu yatangiraga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze mu murenge wa Busogo.