Mu karere ka Rubavu uku kwezi kose k’Ukwakira, kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, kwahawe insanganyamatsiko igira iti”ubumwe bwacu ishingiro ry’ubudaheranwa”.
Iki gikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere Deogratias Nzabonimpa, uku kwezi kwatangirijwe mu murenge wa Mudende, yerekanye aho U Rwanda rwavuye naho rugeze rwiyubaka.
Deogratias Nzabonimpa yasabye abaturage kudaheranwa n’amateka mabi banyuzemo, ahubwo abasaba kwishimira ibyiza bimaze gukorwa, kubisigasira no guharanira gukora ibyiza byinshi kurushaho bigamije kwiteza imbere.
Akomeza anasaba kujya bicara bakaganira bagatanga amakuru ku kintu cyose cyaba inzitizi zibangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, bishingiye ku kwironda, ku Moko, ku turere, n’ikindi cyose cyagaragara ko gishingiye ku ivangura iryo Ariryo ryose.
Deogratias afatanyije n’Abadahigwa ba Mudende, bashimiye cyane ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwashoboye gukura u Rwanda mu mwijima , bavuga ko nabo biteguye gusigasira ibyagezweho.
Niyonkuru Florentine.