Umubyeyi witwa Niyokwiringirwa Sifa w’imyaka 34 utuye mu mudugudu wa Gabiro Akagali ka Buhaza umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu yahuye n’abagizi ba nabi bamutera icyuma arapfa.
Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri w’itariki ya 12 Werurwe 2024 ahagana mu masaha y’i saa mbili z’umugoroba ubwo yarasohotse mu gipangu agiye guhaha ku muhanda agakubitana n’umujura ashaka kumwambura Telefoni yarafite.
Uyu mubyeyi ubwo yageragezaga kwirwanaho uyu mujura yahise akuramo icyuma yari afite ahita akimutera mu mutima, ubwo bageragezaga ku mutabara yahise ashiramo umwuka ataragezwa kwa muganga.
Ibi biremezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Rubavu Habimana Innocent aho yagize ati: “Amakuru niyo hari abajura batangiriye umudamu mumasaha yasambiri bamutera icyuma bamujyamna kwa muganga ariko ajza gupfa ataragerayo”.
Habimana akomeza avuga ko ababikoze bataramenyekana ariko ko ku bufatanye n’izindi nzego bagshakisha abo bagizi banabi kugirango batabwe muri yombi bashyikirizwe inzego z’umutekano.
Byemejwe kandi n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP), Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aya makuru ari impamo kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego hatangiye iperereza kuri abo bagizi banabi kugira ngo bashakishwe bashikirizwe ubutabera.
Ku murongo wa Telephone avugana na Rwandatribune yabanje kwihanganisha umuryango wabuze uwabo, anashishikariza abaturage gukomeza gushimangira ubufatanye n’inzego z’umutekano mu gucunga umutekano hatanga amakuru kuwariwe wese wijandika mubikorwa bishobora guhungabanya ituze ry’umuturage
Yanavuze kandi ko abagizi ba nabi ntamwanya bafite mu gihugu kuko inzego z’umutekano zakajije umurego mu kubarwanya no guhashya abagizi banabi by’umwihariko insoresore zigize indakoreka ziba zishaka kurya ibyo zitakoreye ngo zizakomeza kwambura abaturage ibyabo ko hashyizweho ingamba zo kubahashya.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abantu b’ibihazi mu mujyi wa Rubavu bazwi ku izina ry’abuzukuru ba Shitani, bakomeje kuzambaguza abaturage, babacuza utwabo, aho bitwikira ijoro bakambura abaturage ndetse uwagerageza ku barwanya bakamuteragura ibyuma bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakabasiga ari intere.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com