Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, yafashe abantu bane barimo umugabo n’umukobwa we bari mu bikorwa byo kwirakwiza udupfunyika 1 688 tw’urumogi.
Aba bantu bafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, barimo Singiranumwe Athanase w’imyaka 42 n’umukobwa we Mutesiwase Sifa w’imyaka 18, bombi bafatanywe udupfunyika 1000 tw’urumogi bafatirwa mu Mudugudu wa Kabarora, Akagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero.
Naho uwitwa Gato Claude uzwi ku izina rya Kigingi w’imyaka 41, yafatiwe mu Mudugudu wa Cyanika, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero afatanwa udupfunyika 387 tw’urumogi naho Biserukirimana Tharcisse w’imyaka 24 we yafatiwe mu Mudugudu wa Gihanga, Akagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero afite udupfunyika 301 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’lburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bose bafashwe ku bufatanye n’abaturage aho batanze amakuru bavuga ko bacuruza ibintu bitemewe.
SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Singiranumwe akekwaho gukura urumogi mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo akaba yafatanywe n’umukobwa we Mutesiwase “yari yahaye udupfunyika 1000 tw’urumogi dupakiye mu kabido bari bakase hejuru, amutuma kurukwirakwiza mu bakiriya be bo mu mudugudu wa Kabarora.”
SP Karekezi yakomeje agira ati “Uyu Mutesiwase ni we watubwiye ko se ari we wamuhaye urumogi ngo arushyire abakiriya, bityo ahita ajya kwereka abapolisi iwabo, se barahamusanga, yemera ko yakoresheje umwana we kuko ari we yabonaga abantu badashobora gukekaho ubwo bucuruzi.”
Ni mu gihe Gato yafashwe tariki ya 29 Mata, naho Biseruka afatwa ku wa gatandatu tariki ya 30 Mata, aho bafatiwe mu cyuho mu bikorwa bya Polisi barimo gukwirakwiza ibyo biyobyabwenge mu baturage.
Abafashwe bose uko ari bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.
Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.
RWANDATRIBUNE.COM