Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu, bukurikiranye umugabo ukekwaho gukubita inkoni mu nda n’ibuye mu mutwe bikamuviramo gupfa.
Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye ikubiyemo ikirego cy’uyu mugabo mu cyumweru gishize, tariki 15 Ukuboza 2022
Ku itariki ya 27 Ugushyingo 2022, umugabo utuye mu Mudugudu wa Gasumba, Akagari ka Mulindi, Umurenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, yakubise mugenzi we inkoni yo mu nda, aza no kumutera ibuye mu mutwe yikubita hasi, bahamuvana bamujyana kwa muganga mu bitaro bikuru bya Gisenyi, ahageze na ho bamwohereza muri CHUK, agezeyo ahita yitaba Imana.
Icyaha nikimuhama azahanwa hagendewe ku ngingo ya 121 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha; Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).
RWANDATRIBUNE.COM