Aho byari bimenyerewe ko imbwa ziribwa n’abashinwa no mu Rwanda hari ababyiyemerera bagahamya ko kurya imbwa bitera akanyabugabo no mu buriri
Inyamaswa abenshi bakunze kwita imbwa ni inyamaswa yari inyagasozi mbere yuko iza kuba inshuti n’abantu, abenshi bakaba bayitunze mu ngo zabo, bamwe bazifashisha ngo zibarindire umutekano abandi bazifata nk’inshuti y’indahemuka.
Rwanda tribune.com yasuye umusore witwa Turinimana Innocent uvuga ko yayibonyemo icyo kurya kidasanzwe aho ayifashisha nk’ifunguro ridasanzwe uko ayibonye. Iyi nyama ntayita imbwa nkuko abenshi babigenza ahubwo yayise “agahuzabagabo Bernard”
Turinimana Innocent uzwi ku izina rya Kimada utuye mu mudugudu wa Gafuku, akagali ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu mu Akarere ka Rubavu, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Rwanda tribune yemereye abanyamakuru ko arya imbwa, inyama itavugwaho rumwe mu muco nyarwanda no muri sosiyeti nyarwanda muri rusange.
Si ukubyemera gusa ahubwo yaranayibaze, arayitunganya, arayiteka arayirya imbere ya Camera y’amunyamakuru ba Rwandatribune.com,nkuko mubisanga mu mashusho ikiganiro kirambuye ,kikaba kiri kuri youtube konti yacu ni: https://www.youtube.com/watch?v=gNii6G6Tpy4&t=336s/Rwandatribune
Mu kiganiro kigera ku isaha uyu musore yagiranye natwe yatangiye abaga imbwa, ayikuraho uruhu, nuko inyama z’iyi mbwa uyu musore azitondamo boroshete maze azirya afite apeti rwose nkuko bigaragara muri video iri kuri youtube ya Rwanda tribune.
Ku impamvu iyi nyama y’imbwa yayise agahuzabugabo yagize ,buriya aka kanyama kampuje n’abantu benshi ntagombaga guhura nabo ariko aka kanyama katumye mbona inshuti muri ubwo buryo.
ibyo kuzigurisha no gukora ubucuruzi bw’izo nyama yahakanye ko abikora ahubwo yitangariza ko iyo arikuyirya aba yumva iryoshye nk’inkoko cyangwa imbata kandi ko mu mu kuyiteka ishya nk’izindi ndetse nta burozi buba mu nyama zayo.
Kimada yavuze ko yatangiye kurya izi nyama mu mwaka wa 2005 ubwo yari afite imbwa 3 maze imwe muri zo ikaza gupfa, Kimada yafashe umwanzuro w’uko agiye kubaga iyo mbwa yari yapfuye akayiteka kugira arebe ko izindi ngenzi zazo zitari burye kuri zo nyama.
Nyuma yo kurangiza kuziteka ngo yumvishe zihumura nk’izindi zose afata umwanzuro wo kuryaho, yumvishe ziryoshye nibwo yafashe umwanzuro wo kutazongera gupfusha ubusa iyo nyama y’imbonekahake, Kimada akomeza avuga ko ibice byose by’imbwa abasha kubirya, ko n’amara iyo afite umwanya ayakoramo zingalo.
Uyu musore wihamiriza ko ari umukristo kandi ko hari n’imirmo yo mu itorero yagiye akora, yabajijwe niba atari icyaha kurya izi nyama asubiza ko nta kintu Nowa yinjiranye mu nkuge cy’ikizira.
Kubyerekeye niba nta rwego rw’ubutabera ruramukurikirana yavuze ko ntarwo, kandi ko nirunaboneka azabasaba ko bereka ko tegeko rihana umuntu wariye imbwa.
Abaturanyi b’uyu musore batangarije Rwanda tribune ko batangajwe no kubona imiterere y’izi nyama ndetse bagasanga ntacyo zitwaye ahubwo ko bajya baguraho.
Umwe mu baturanyi be yagize ati: natangaye cyane ntabwo nari nziko ari gutya bimeze kabisa! Wagira ngo ni ihene, abajijwe niba nawe yiteguye kugira icyafataho yarasubije ati :ahubwo bampe ibiro bibiri, Undi muturanyi we witwa Mugenzi Etienne yagize ati : ku mbwa ntabwo bangenaho ariko nanjye ukuntu mbibonye nanjye mbonye kameze neza kabisa ahubwo ikilo ndagenda nkijyanye.
Niyonshuti Emmanuel
Hahhh, ni akumiro koko, umuntu urya imbwa koko ku mugaragaro!!
Kurya imbwa ko ari igisebo koko yebabawe imbwa!!!!!@@@@@
Umve turagana habi pe
Habanje intama ntemera noe haje imbwa nah’Imana