Mu igenzura rimaze iminsi rikorwa n’abagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, muturere tugize intara n’umujyi wa Kigali bagaragaje impungenge bafite ku muhanda wubatswe mu Karere ka Rubavu bigaragara ko wubatswe ku giciro gihanitse ubariye ku kilometero kimwe ugereranyije n’uko byakozwe mu tundi turere turimo n’utwo bihuje imimerere.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi w’imari ya leta mu mwaka wa 2020/2021 igaragaza ko ikilometero kimwe cy’umuhanda wa kaburimbo Akarere ka Rubavu kagiye kawubaka kugiciro cya miliyari 1,2 Frw. Ni isoko ryatwaye asaga milyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyamara akarere ka Musanze gahuje imimerere na Rubavu kandi bikaba binaturanye, byombi bukaba ari uturere tw’amakoro ko kishyuraga miliyoni 363 Frw ku kilometero, Muhanga yishyuye miliyoni 488 Frw arenga naho Nyagatare yishyuye miliyoni 605 Frw.
Ubwo Abadepite bagize Komisiyo ya PAC bari bamaze kureba kuri uyu muhanda uhuza agakiriro n’utundi duce two mu mujyi, bahise baha umwanya abayobozi b’Akarere ka Rubavu ngo basobanure iby’icyo kinyuranyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ruhamyambuga Olivier, yavuze ko impamvu yatumye igiciro kizamuka ari imiterere y’ahakorwaga umuhanda hari urutare ndetse hubatswe n’imiyoboro y’amazi.
Ati “Ni umuhanda hamwe n’imiyoboro y’amazi byongeye kuba hari urutare byatumye igiciro kizamuka ariko Umugenzuzi w’Imari amaze kugaragaza, ikibazo agakora n’igereranya n’utundi turere yahise yemeza ko hakeneye gukorwa irindi sesengura ryimbitse.”
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yagize ati “Musanze na yo tuzi ko ari akarere k’amakoro, mu by’ukuri ikilometero cy’umuhanda muri Rubavu kugira ngo kirengeho ayo mafaranga, ni menshi umuntu yabyibazaho kuko nta muhanda n’umwe ukorwa udafite imiyoboro y’amazi.”
Urwego rw’Umugenzuzi w’Imari ngo rwifashishije abatekinisiye mu nzego zitandukanye bareba ibikorerwa ahandi, bagaragaza ko ibiciro byakoreshejwe i Rubavu biri hejuru.
Depite Bakundufite Christine yagize ati “Imiterere ya Rubavu ntaho itandukaniye n’iya Musanze, ibi biciro rwose biri hejuru kuburyo budashobora kumvikana
Uretse no kuba uyu muhanda warakoreshejwe amafaranga y’umurengera kuburyo butumvikana, ngo n’ubuziranenge urakemangwa rwose.
Umuhoza Yves